NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.

Mu itangazo ryasohowe na NESA, biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zizatangira ku itariki 28 Werurwe zikageza ku itariki 31 Werurwe 2023.

Ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa:

 Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
 Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
 Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
 Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
 Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’I Burasirazuba

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

 Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
 Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
 Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
 Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

 Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
 Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba
 Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
 Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:

 Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
 Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
 Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo.

Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyane nonese abantu bataha kure kandi biga kure bizagenda gute igihe bahageze nyuma ya saa cyenda?

HESHIMA yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Mwarakoze
kutuzirikana abantu twiga inyanza.

Blaise icyuzuzo yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Murakoze ku makuru meza mutugejejeho

Antoine yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka