Umwana w’imyaka itatu yishe murumuna we amurashe

Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu (3) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishe umuvandimwe we amurashe mu buryo bw’impanuka.

Polisi yo muri Leta ya Texas, yavuze ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka itatu, yishe murumuna we w’umwaka n’igice akoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa pisitore (pistolet), yongera no kwibutsa ingaruka zo gutunga intwaro nk’izi mu ngo.

Polisi ikomeza ivuga ko uyu mwana yihishe ababyeyi be, yinjira mu cyumba cyabo abona imbunda ya pistolet, ku bw’ibyago ikaba yari irimo amasasu iteguye kurasa.

Ababyeyi bumvise isasu rivuze bagiye kureba basanga umwana warashwe yahise agwa aho.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu kirimo umubare munini w’imbunda zitunzwe n’abaturage zibarirwa muri miliyoni 400, aho umuntu mukuru umwe muri batatu aba atunze imbunda, ndetse hafi umuntu umwe mukuru muri babiri aba mu rugo rurimo imbunda.

Umwaka ushize, abantu basaga 44.000 bishwe n’imbunda nto, aho ½ cyabo bapfuye biyahuje isasu naho abandi ½ basigaye barishwe ku bw’impanuka cyangwa mu buryo bwo kwitabara nk’uko byemezwa n’urubuga Gun Violence Archive.

Leta ya Texas iherereye mu Majyepfo ya Amerika ituwe n’abaturage miliyoni 30, iri muri Leta byorohera cyane umuturage gutunga imbunda kuko amategeko yaho abyemera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abantu bajye bibuka ko ababyeyi nabo bafite uruhare rukomeye muli bene ubu bwicanyi bukorwa n’Abana.Kubera ko guhera bakiri bato babigisha kurashisha imbunda,cyangwa bakabagurira ibikinisho byazo (Toy Guns).Ibyo bituma bumva ko Kwica umuntu umurashe nta kibazo.Abakristu nyakuli,birinda kwigisha abana babo imbunda,ndetse n’imikino irimo Violence (Martial Arts).Nkuko Zabuli 11,umurongo wa 5 havuga,Imana yanga umuntu ukunda urugomo (violence).

gatare yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka