Abasirikari b’u Rwanda barongererwa ubumenyi bwo guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Amahugurwa barimo gahabwa ni abongerera ubumenyi mu kunoza ubutumwa bw'amahoro
Amahugurwa barimo gahabwa ni abongerera ubumenyi mu kunoza ubutumwa bw’amahoro

Ayo mahugurwa yiswe UN Staff Officers Course (UNSOC), abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yatangiye guhera ku wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

Abayitabiriye bavuga ko bari bakeneye ubumenyi bw’inyongera bubafasha gutanga umusanzu wabo, mu migendekere myiza y’ubutumwa bw’amahoro.

Lt Col Joackim Kambanda, yagize ati: “Gukora kinyamwuga dusanga ari ingenzi mu gutuma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugera ku ntego. Amahugurwa nk’aya ngaya twari tuyakeneye kugira ngo ubumenyi dusanganywe bwiyongere, cyane ko iyo urebye hirya no hino ku isi, hari ibintu byinshi bigenda bihinduka mu mikorere bitewe n’ikoranabuhanga rigenda rikura umunsi ku wundi, tugasanga rero ari ingenzi guhora tugendana n’aho igihe kigeze”.

Ni amahugurwa afite umwihariko ugereranyije n’andi yo kuri uru rwego Ikigo Rwanda Peace Academy cyagiye cyakira mu yindi myaka yabanje, kuko amasomo arimo gutangwa n’inzobere z’aba Ofisiye b’Abanyarwanda. Bitandukanye na mbere, kuko yo byasabaga kwifashisha inzobere z’abanyamahanga.

Col (Rtd) Jill Rutaremara yagaragaje ko aya mahugurwa ari no mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga mu gisirikari cy'u Rwanda
Col (Rtd) Jill Rutaremara yagaragaje ko aya mahugurwa ari no mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga mu gisirikari cy’u Rwanda

Col (Rtd) Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, we yagize ati: “Igikenewe ni uko Igisirikari cy’u Rwanda kigera ku rwego rwo kuba cyihagije mu kugira umubare munini w’abanyamwuga mu kwigisha bagenzi babo, by’umwihariko bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro. Ubusanzwe amahugurwa yo kuri uru rwego, twayatangaga bidusabye kwifashisha inzobere ziva mu bihugu bitandukanye byo hanze, bikanadutwara ikiguzi kinini”.

Yongeyeho ati “Birazwi neza ko mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro, haba hakenewe abakora igenamigambi rinoze ry’ibigomba gukorwa, hagakenerwa abashinzwe iperereza, abashinzwe gukurikiranira hafi ibikoresho, n’abo mu nzego z’ubuyobozi. Kugira ngo ibyo bigerweho rero, hakenewe abiteguye kandi bafite ubumenyi buhagije bw’uburyo bikorwamo, ari na bo barimo guhabwa aya mahugurwa”.

Yateguwe ku bufatanye na RDF, Ikigo Rwanda Peace Academy hamwe n’Ikigo cy’Abongereza gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro, ishami rya Afurika (BPST-A).

Major Terey Williams yashimye umuhate w'u Rwanda mu kunoza ubutumwa bw'amahoro
Major Terey Williams yashimye umuhate w’u Rwanda mu kunoza ubutumwa bw’amahoro

Major Terry William, wari uhagarariye icyo kigo muri iki gikorwa, yashimangiye ko u Rwanda rugaragaza umuhate ukomeye mu kunoza ubutumwa bw’amahoro, ari na yo mpamvu, kubaka ubunyamwuga byafasha gutegura ababwoherezwamo, gusobanukirwa mu buryo bunoze amahame ya UN, imikorere n’imyitwarire ku buryo bituma inshingano baba bahawe bazikora neza.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa tariki 24 Werurwe 2023.

Abayitabiriye barimo Lt Col Joackim Kambanda, agaragaza ko bari bayakeneye ngo biyungure ubumenyi buzatuma buzuza inshingano
Abayitabiriye barimo Lt Col Joackim Kambanda, agaragaza ko bari bayakeneye ngo biyungure ubumenyi buzatuma buzuza inshingano
Aba Ofisiye 24 b'Igisirikari cy'u Rwanda bitabiriye aya mahugurwa mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi banyuranye
Aba Ofisiye 24 b’Igisirikari cy’u Rwanda bitabiriye aya mahugurwa mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka