Kenya: Umukobwa yarusimbutse nyuma yo kumira impeta

Ibyari ibyishimo n’umunezero byari bigiye kurangirira mu marira, ariko Imana ikinga ukuboko, ubwo umukobwa yamiraga impeta yari yahishwe mu byo kurya bye, kugira ngo umusore bakundana aze kuyimutunguza, amasuba kuzamubera umugore. Ibyo byabereye muri Kenya ahitwa i Gongoni, Tana River County.

Umukobwa wamize impeta yitwa Jessica Hawayu, bari bayishyize mu byo kurya akunda cyane, bizeye ko aza kuyibona mu gihe arimo arya, bagahita bayimwambika nk’uburyo bwo kumutungura (surprise).

Umugambi wo guhisha iyo mpeta mu byo kurya bya Jessica, wacuzwe n’umuryango we, ufatanyije n’umusore bakundana witwa Johannah Charo.

Ikinyamakuru Daily Nation, cyatangaje ko ubundi byari byateguwe ko Jessica nabona iyo mpeta mu gihe arimo arya, umusore aribuhite aza amutunguye akamusaba ikiganza akayimwambika, amusaba ko bazashyingiranwa akamubera umugore.

Umuvandimwe wa Jessica witwa Melanie Hawayu, yabwiye itangazamakuru ko Papa wabo yari yanze icyo gitekerezo cyo guhisha impeta mu biryo akibyumva, kuko ngo yiyumvagamo ko bishobora kugenda nabi.

Melanie yagize ati “Papa yarwanyije icyo gitekerezo, ariko kuko nta kindi cyari gihari cyiza kurushaho, ubwo twafashe icyo aba ari icyo dushyira mu bikorwa”.

Yungamo ko nyina w’umukobwa ari we wari washinzwe gutegura uko ashyira impeta mu byo kurya atamureba, maze ashyira mu isahani ye yuzuye umuceri w’ipilau.

Ubwo ku rundi ruhande Charo yari yahageze na we, yiteguye ko igihe gikwiye kigera agatungura Jessica.

Mu gihe Jessica yari yicaye atangiye kurya, Charo na we yatangiye kuza asatira ameza, ariko byose bihita birogowa n’uko Jessica yatangiye kumokorwa, nyuma yo kumira iyo mpeta yari yahishwe mu byo kurya bye.

Akimara kuyimira yahagurutse ku meza yiruka asanga se, amukubita mu mugongo inshuro eshatu mu buryo bw’ubutabazi bwihuse, kugira ngo aruke iyo mpeta, bagira amahirwe birakunda.

Oscar Habil, musaza wa Jessica muto, yagize ati “Ntitwigeze dutekereza ko byabaho, ariko Papa yari afite impungenge ko byabaho. Byaje kuba, birangira Mama arimo kurira”.

Jessica yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi ngo barebe ko nta kibazo yagize, nyuma yabyutse aho kwa muganga avuga ‘Yego’ yambitswe impeta ku rutoki, Charo we yahamije ko yari gusezerana na we ari muzima cyangwa yapfuye.

Charo yagize ati “Nize isomo rikomeye cyane, twari twishe umugore wanjye. Shitani ni umushukanyi”.

Jessica we yavuze ko atababajwe n’ibyo umuryango we wateguye, kuko bose bari bagamije kugira ngo umunsi we wo kwambikwa impeta, ube umunsi utazibagirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amen mana ihabwe icyubahiro yatumye ibyishimo bitavamo ibyago agahinda nubabaro

lg yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka