Tennis: Tuyishime Sonia na Mwangi begukanye Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, (Rwanda Tennis Fderation /RTF) na Ingenzi Initiative, ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ry’umukino wa Tennis mu bagore, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Umunyarwandakazi Tuyishime Sonia n’Umunyakenyakazi Lorena Mwangi, nibo begukanye iri rushanwa ryiswe (International Women Day Tennis Tournament), ryahuje abakinnyi basaga 20 barimo ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga.
Ni irushanwa ryabaye mu gihe cy’iminsi 2 aho kuva tariki ya 8 Werurwe umunsi nyirizina wizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’abagore, umuryango Ingenzi Initiative wakoze ibikorwa bitandukanye birimo n’ubukangurambaga mu rwego rwo kwifatanya n’abagore, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo.
Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro 2 birimo abatarabigize Umwuga (Amateur) ndetse n’ababigize Umwuga (Professional).

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, umukino wa nyuma wahuje Umunyarwandakazi Dusabe Djamila na Lorena Mwangi ukomoka muri Kenya ariko uba mu Rwanda. Mwangi yegukana intsinzi nyuma yo gutsinda Dusabe iseti 1-0.
Mu babigize Umwuga, Tuyishime Sonia yatsinze iseti 1-0 Niyonshima Clenia.
Umuyobozi akaba ari na we washinze umuryango Ingenzi Initiative, Ndugu Philibert yateguye iri rushanwa, yatangaje ko iri ryari rigamije by’umwihariko gufasha igitsina gore kwitinyuka no kumva ko nabo bakina Tennis, ikabageza ku rwego rwabatunga.
Ati “Ingenzi Initiative ni umuryango washinzwe ugamije gufasha igitsina gore n’urubyiruko by’umwihariko. Dukora ibikorwa birimo kwihangira imirimo by’umwihariko binyuze muri Siporo, kuko ni kimwe mu bitunze abatari bacye, bityo nabo banyuze muri Tennis bikaba byabafasha kwiteza imbeze.”

Akomeza avuga kandi ko bafite umuryango abereye umuyobozi, intego ikaba ko iri rushanwa ryakwaguka rikajya no mu yindi mikino ntirigume muri Tennis gusa, kuko n’indi mikino ibamo igitsina gore ndetse ko ngo mu myaka itanu ryaba rimaze kuba irushanwa rihamye.
Iri rushanwa rikaba ryarakinwe mu buryo bw’abakina bafatanyije (Doubles), ndetse n’umukinnyi ku giti cye (Singles).
Abakinnyi babigize umwuga bitabiriye iri rushanwa ni bane, mu gihe abatarabigize umwuga bari 16.


Ohereza igitekerezo
|