Gatsibo: Hejuru ya 90% by’imbuto zigomba guhingwa zageze mu butaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ku bigomba guhingwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 B, hejuru ya 90% by’imbuto zamaze kugera mu butaka, kandi n’abataratera bakaba bagomba kubikora bitarenze icyumweru kimwe.

Bari ku musozo wo gutera imbuto
Bari ku musozo wo gutera imbuto

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Werurwe 2023, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2023 B, cyatangirijwe mu gishanga cya Minago mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, gikoreshwa na Koperative CAPROGI ihinga ku butaka bungana na hegitari zisaga ebyiri.

Ibihingwa bizibandwaho muri iki gihembwe 2023 B, mu Karere ka Gatsibo, harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari 993, ibishyimbo kuri hegitari zisaga 11,000, soya kuri hegitari 470, imyumbati kuri hegitari 228 n’umuceri uzahingwa kuri hegitari zisaga 1,300.

Kugeza ubu gutegura ubutaka muri aka Karere bigeze ku gipimo cya 97%, mu gihe gushyira imbuto mu butaka cyangwa se gutera bigeze ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Abahinzi bakaba basabwe ko mu Cyumweru kimwe baba basoje ibi bikorwa byose, kugira ngo umusaruro uzashobore kuboneka kuko imvura yaguye ikererewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka