Dore uko wagabanya umuvuduko w’amaraso bidasabye imiti
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), n’indwara z’umutima.
- Indyo iboneye ni ingenzi
Ibyo bisobanurwa na Dr. Beth Abramson, inzobere mu by’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, wo mu itsida ryo mu Kigo cyo muri Amerika, rikurikirana iby’ubuzima bw’umutima n’umuvuduko w’amaraso ukabije.
Dr Abramson yagize ati "Uretse ibyo abantu batekereza, ntibashobora kugenzura uko umuvuko w’amaraso wabo umeze, kandi ni rwica ruhoze (silent killer)."
Uwo muganga avuga ko byaba byiza abantu bagiye bajya kwa muganga bakipimisha bakamenya uko umuvuduko w’amaraso wabo umeze, nibura inshuro imwe mu mwaka.
Dr. Abramson aganira na ‘Insider’ dukesha iyi nkuru, yavuze ko umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora kugabanuka, bidasabye imiti yo kwa muganga, akavuga bimwe mu byafasha kuwugabanya harimo gukora siporo, kurya indyo iboneye, kugabanya umunyu n’ibindi.
Gukora siporo nibura gatatu mu cyumweru
Dr Abramson ati "Gukora siporo cyangwa se imyitozo ngororamubiri bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ku buryo bwiza, bidasabye imiti".
Avuga ko umuntu yagombye gukora siporo iminota 30, akayikora inshuro eshatu mu cyumweru, kuko ibyo byafasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
Siporo kandi ngo ni umwitozo wose, utuma umuntu ahumeka cyane, akabira ibyuya, ku buryo umutima ukora cyane.
Uwo muganga asobanura ko umuntu yahitamo siporo yumva akunda, ariko akajya ayikora ku buryo buhoraho, ikaba akamenyero.
Yagize ati "Ntibisaba kujya mu nzu zikorerwamo siporo, kuko no kugenda gusa, bizana impinduka nini. Gukora gatatu mu cyumweru ni zo nshuro nkeya zishoboka, ariko uko ukora siporo kenshi, ni ko urushaho kuringaniza umuvuduko w’amaraso”.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora siporo mu minota hagati ya 30-60 mu cyumweru bigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko gukora siporo hagati y’iminota 61-90 mu cyumweru, bikawugabanya kurushaho.
Kugabanya ibiro niba ari ngombwa
Dr. Abramson yagize ati "Kugabanya ibiro n’ubwo hagabanukaho bikeya ku muntu usanganywe iby’umurengera, biba bifite icyo bimaze cyane mu bijyanye no kugenzura umuvuduko w’amaraso ukabije".
Kunywa inzoga nkeya
Dr Abramson yavuze ko hari isano ikomeye hagati yo kunywa inzoga no kugira umuvuduko ukabije w’amaraso.
Yagize ati "Niba abantu banywa inzoga inshuro ebyiri cyangwa se eshatu ku munsi, n’umuvuduko w’amaraso uzazamuka."
Dr. Abramson avuga ko umuntu aba akwiye kubaza umuganga niba anywa inzoga nyinshi, akurikije urugero rw’izo anywa.
Kugabanya ingano y’umunyu wo kurya
Uwo muganga yavuze ko kugabanya ingano y’umunyu umuntu arya, bigira akamaro mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
- Imyitozo ngororamubiri ihoraho
Hari abantu bagira ikibazo cy’umunyu, ku buryo iyo bawuriye, umuvuduko w’amaraso wabo uzamuka kubera ‘sodium’ iba mu munyu. Kuri abo bantu, biba byiza iyo bagabanyije ingano y’uwo barya.
Kugerageza kurya indyo iboneye
Dr. Abramson yavuze ko kwita ku ndyo iboneye, bigira akamaro gakomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko bikagira n’akamaro mu gutuma ubuzima buba bwiza muri rusange.
Indyo iboneye nk’uko Dr Abramson yabisobanuye, ijyana no kugabanya kurya inyama zitukura no kurya imbuto n’imboga byinshi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Eeeeh ubwiyongere bwabantu barwaye umuvuduko bakomeje kwiyongera murakoze kuduha inama zuko twawugabanya
Urakoze kudusangiza ayamakuru yukuntu twakirinda umuvuduko ukabije wamaraso
Inkuru nkuzi nizo zidufitiye
Akamaro.
Nitwa Amani tel 0788274088
Medi urakoze kuri iyi nkuru nziza uduhaye Bg up