Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagombaga kubakwa iyi Hoteli ya FERWAFA, ikaba yarubatswe ku nkunga ya FIFA.

Mu mwaka wa 2015 ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangazaga umushinga wo kubaka iyi Hoteli, ryari ryavuze ko iyi Hoteli izaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.
Nyuma y’uko hagiye haba ibibazo byatumye ibikorwa byo kubaka iyi Hoteli bidindira, byanatumye inyigo yayo ihindurwa, ubu ikaba yuzuye ifite ibyumba 42 bitandukanye n’uko mbere byari biteganyijwe.
Iyi Hoteli yubatswe ku nkunga ya FIFA binyuze mu mushinga wayo uzwi nka FIFA Forward, aho yatanze inkunga ingana na Miliyoni 4.7 z’amadolari, ahwanye na Miliyari zisaga eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,125,119,700 Frws).
Usibye ibyumba 42 ifite, iyi Hotel ifite ibyumba bibiri by’uruganiriro, ibyumba bibiri binini by’inama ndetse n’ibiro bitandukanye, ikazajya yakira amakipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo n’abagore ndetse n’abakiri bato, ikazajya inifashishwa mu kwakira abashyitsi ba FERWAFA bitabira inama zitandukanye.









Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier yatangaje ko iyi Hoteli igiye kubafasha kugabanya ingengo y’imari yagendaga mu gucumbikira amakipe y’igihugu, bikazatuma akoreshwa mu kuzamura impano mu mupira w’amaguru.
Yagize ati “Abato n’abakinnyi bakuru, amakipe y’abagabo, amakipe y’abagore… Dufite abantu benshi duhuriza hamwe mu gihe cy’imikino cyangwa se cy’umwiherero, kandi bikadutwara amafaranga menshi."
"Ibibazo by’ingengo y’imari byagiye bituma rimwe na rimwe dukora nta gahunda zigamije guteza imbere abatoza cyangwa abayobozi ba tekinike, kubera nta mikoro ahagije yo kubonera icumbi buri wese. Iyi nyubako igiye kudufasha cyane kandi bizagira uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru hano.”















Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uyirebye,wakeka ko Miliyali 5 ari ugukabya.Ibintu byinshi bihenda kubera corruption.Bisobanura ko ikintu gikwiriye nka 10 millions gitwara 30 millions.Niko benshi muli iyi si bakora,bigatuma bakira vuba.Kuba ari icyaha ntacyo bibabwiye.Bakibagirwa ko bizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradis.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).
Ntabwo aya mafranga akwiriye iyi nzu pe
Barayisondetse cyane.