Inkubi y’umuyaga yahitanye abasaga 100 muri Malawi na Mozambique

Inkubi y’umuyaga idasanzwe yiswe Freddy, yahitanye abasaga 100 muri Malawi no muri Mozambique, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi.

Nibura abagera kuri 99 barapfuye muri Malawi abandi babarirwa mu binyacumi barakomereka, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye irimo n’umuyaga udasanzwe, yazanye urwondo rwinshi rutembana inzu nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibiza muri icyo gihugu, ku wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, aho cyanatangaje ko gifite impungenge ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Muri Mozambique, igihugu gihana imbibi na Malawi, abayobozi batangaje ko hamaze gupfa abantu 10, mu gihe abandi 14 bakomeretse, biturutse kuri iyo nkubi y’umuyaga ya Freddy.

Agace k’Umurwa mukuru w’ubukungu muri Malawi kitwa Blantyre, niho abaturage barimo bakora ubutabazi bashakisha abantu mu byondo, honyine habonetse abantu 85. Malawi yatangaje ko icyo kiza cyibasiye uduce dutandukanye tw’igihugu, harimo aho Blantyre.

Kugeza ubu, abaturage basaga 11.000 ni bo bamaze gukurwa mu byabo n’iyo nkubi y’umuyaga, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Iyo nkubi idasanzwe kandi yari yanibasiye Madagascar na Mozambique, mu mpera z’Ukwezi kwa Gashyantare 2023, aho yahitanye abagera kuri 17, naho abaturage ibihumbi bakavanwa mu byabo.

Amashuri yarafunze mu Majyepfo ya Malawi kubera iyo nkubi y’umuyaga, yakurikiwe n’imyuzure n’urwondo rwinshi. Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere batangaje ko biteganyijwe ko umuyaga wa Freddy uzasubira mu Nyanja muri iki nyumweru, ugahita ugabanya ubukana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje. Gutura kure y’inyanja biduhombya byinshi, ariko hari n’ibyo biturinda da!

iganze yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Abo baturage bihangane kand ababuze ababo bagire kwihangana

Uwase pierre yanditse ku itariki ya: 15-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka