Umuryango w’Abibumbye (UN), wongeye gusaba Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR), gutanga agahenge k’iminsi itanu kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza inkunga ku babaye muri iki gihugu.
Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Minisiteri y’Ikoranabuhanga, n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko hari gahunda yo kuzamura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo abiga mu mashuri atandukanye barusheho kurikoresha, biborohereze mu myigire yabo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba inzego zitandukanye zibifite mu nshingano, ko zabagenera ingengo y’imari yihariye muri serivisi z’ubuzima, kubera ko bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze bateganyiriza.
Mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 36 witwa Maniraguha Théoneste, aho bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abataramenyekana.
Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa umudari wishimwe wo ku rwego rw’igihugu, nk’abakoze ibikorwa byindashyikirwa ‘Order of the Niger (OON)’.
Umuhungu wimyaka 17 wo mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko kwica umugore bigamije kurimbura umuryango, kuko ari we utwita akanabyara naho kwica umwana bikaba bigaragaza kwica ejo hazaza h’Igihugu, byose bikaba byari bikubiye mu mugambi wo kurimbura burundu Umututsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, hari abarokotse Jenoside bavuga ko bitari byoroshye kwicarana n’abafite imiryango yabo banagize uruhare mu kubicira ababo, ariko ko aho byashobokeye byatanze umusaruro.
Muri Ghana, nyuma y’imyaka 14 bashakane nta mwana barabyara, umugabo witwa Frank Armah n’umugore we Christiana, babyaye umwana wabo wa mbere.
Ku bufatanye n’ishyiramwe y’imikino ngororangingo mu Rwanda (FERWAGY), ishuri ryigisha imikino itandukanye rya The Champions Sports Academy ryatangije ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo nyuma y’umwaka umwe bitegura.
Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri.
Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa PIRAN Rwanda Ltd, ikorera mu Karere ka Rwamagana izajya yibukirwamo Abatutsi biciwe muri Kiliziya y’i Musha, bitewe n’uko bavanywemo bagatabwa mu birombe byayo.
Perezida mushya wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yasabye abaturage bose gushyira hamwe bagateza imbere igihugu cyabo, akaba yarabivuze ubwo yarahiriraga kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, umuhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu, ndetse n’abayobozi banyuranye bo ku mugabane (…)
Mu gihe hasigaye igihe kitari kirekire ngo abanyeshuri batangire ibizamini bisoza umwaka, abana biga mu ishuri Elena Guerra riherereye mu mujyi wa Huye, beretswe ibihembo byagenewe abazitwara neza kurusha abandi, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.
Ikiganiro EdTech igice cyo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 kiribanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga nk’igice cy’ingenzi cyane muri iki kinyejana cya 21, mu gusubiza bimwe mu bibazo birimo uburyo bw’ishoramari, kubasha kugera no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bishimira ko cyabahaye akazi kikaba kibaha n’amafaranga, ariko ko kutabonera ifumbire ku gihe no kuba imihanda bifashisha yarapfuye, bibabangamira.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kiratangaza ko imirimo y’umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo igeze ku musozo, ikazarangira itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 62.
Myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry, yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza yakwerekeza muri Tanzania, kuganira na Simba SC imwifuza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko mu nkiko hari umubare munini w’imanza ariko nanone udakabije, ugereranyije no mu bindi bihugu ariko ngo hakaba harimo gushashikisha uburyo uyu mubare na wo wagabanuka.
Recep Tayyip Erdogan yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Turukiya, akaba agiye gukomeza kuyobora icyo gihugu mu yindi myaka itanu iri imbere.
Umutsi witwa ‘nerf sciatique’ ni umutsi bivugwa ko ari wo muremure cyane mu mitsi yose igize umubiri w’umuntu, ukaba ushinzwe kugenzura imikorere y’igice cyo hasi cy’umubiri w’umuntu ni ukuvuga amaguru n’ibirenge.
Umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mvururu zakurukiye amatora yo muri Amerika muri 2020, Stewart Rhodes, yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Umuraperi mu njyana ya Trap, Muheto Bertrand umaze kwamamara ku izina rya B-Threy ari hafi kwibaruka imfura ye n’umufasha we Keza Muheto Nailla.
Iyi nzu yamezemo icyo giti, iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi, ikaba yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa kanto rwa Rushashi, ariko ikaba itagikorerwamo kuko ishaje dore ko ngo yaba yarubatswe mu myaka ya mbere ya za 1970.
Umugabo w’imyaka 34 witwa Turatsinze Merikisedeki wo mu kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera Akarere ka Musanze, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa, mu gihe yari amuhamagaye ngo biyunge.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.
Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryizihije umunsi mukuru wa Pentekote, ryakira Abakristu bashya bemeye kwakira agakiza, ndetse abandi benshi bahemburwa imitima.
Arikidiyosezi ya Kigali yatanze inkunga isaga Miliyoni cumi n’esheshatu (16,350, 500 Frw) muri Diyosezi ya Ruhengeri yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza. Inkunga yatanzwe irimo imyenda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 (12,350.000Frw), ibiribwa bifite agaciro gahwanye n’ibihumbi bisaga magana atanu (521,500Frw), (…)
Intandaro y’imirwano yaguyemo abantu 10 aho muri Chad, bivugwa ko ari urupfu rw’umwana w’umuhungu wishwe, nyuma yo gufatwa aragiye amatungo mu murima uhinzemo ubunyobwa.
Umuraperi Semana Kevin umaze kwamamara ku izina rya Ish Kevin, mu njyana ikunzwe n’urubyiruko ya ‘Trappish’, yateguje abakunzi be album yise ‘Blood, Sweat and Tears”.
Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), yatangaje ko mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’Ibidukikije, cyatangiye ku itariki ya 27 Gicurasi kikazarangira ku itariki 5 Kamena 2023, ari wo munsi Isi yose izaba yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri ribanza rya Urukundo Foundation mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bigiye byinshi mu gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 10 y’abiciwe i Kabgayi.
Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakorera ibigo 18 bya Diyosezi ya Kabgayi birimo iby’uburezi, ubuvuzi n’izindi serivisi bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abari abakozi babyo, biyemeza gukomeza kubumbatira ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, yageze muri Nigeria aho yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, uzarahirira kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023.
Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi (…)
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023, nyuma yo gutsindira Gorilla FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abakoreraga ahibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gakiriro ka Gisozi, bakeneye gusana kugira ngo bashobore kongera gukora, basabwa gusaba impushya zo gusana ibyangiritse kugira ngo babashe kongera kuhakorera.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rutsiro FC yatsindiwe na Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga 3-1, mu mukino usoza shampiyona ya 2022-2023 isubira mu cyiciro cya kabiri.
Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 27 Gicurasi 2023, yavuze ko iyi miryango ari imbaraga zikomeye (…)
Senateri Antoine Mugesera asobanura ko kugira ngo u Rwanda rugire ubuyobozi buzaramba imyaka n’imyaka, bisaba abayobozi gukomeza kubumbira hamwe abanyagihugu, kuko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ishoboke, byavuye ku buyobozi bucamo ibice Abanyarwanda.
Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika mu Gihugu cya Senegal, wanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), byakozwe mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki ya 24 kugeza kuya 26 Gicurasi 2023.
Abagizweho ingaruka n’ibiza barahamagarira abantu bagituye mu manegeka kuyavamo, mbere y’uko bahuriramo n’akaga nk’agaheruka kugwira ibihumbi by’Abanyarwanda, bari batuye mu duce dutandukanye tw’Igihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.
Umwana wari igitambambuga cy’imyaka ibiri y’amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cy’Ubwisanzure mu by’Iyobokamana.
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ni yo yegukanye irushanwa rya BAL 2023, itsinze ikipe ya AS Douane yo muri Senegal ku manota 80 kuri 65.