EdTech Monday: Ikiganiro ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

Ikiganiro EdTech igice cyo mu kwezi kwa Gicurasi 2023 kiribanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga nk’igice cy’ingenzi cyane muri iki kinyejana cya 21, mu gusubiza bimwe mu bibazo birimo uburyo bw’ishoramari, kubasha kugera no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi.

Uhereye ibumoso: Gilbert N. Kayinamura, Audrey Umutesi ndetse na Lambert Ntagwabira hamwe n'umunyamakuru Ines Ghislaine Nyinawumuntu
Uhereye ibumoso: Gilbert N. Kayinamura, Audrey Umutesi ndetse na Lambert Ntagwabira hamwe n’umunyamakuru Ines Ghislaine Nyinawumuntu

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi giterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber gitambukira icyarimwe kuri KT Radio n’Umuyoboro wa YouTube kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00).

EdTech yo ku wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023, yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga na murandasi mu burezi.”

Muri uyu mwaka, urukurikirane rw’ibiganiro bya EdTech rwabashije kugaragaza ishusho rusange y’uburyo bukomatanyije mu myigishirize, ndetse n’uburyo ikoranabuhanga mu burezi bushobora kuzamura ubumenyi bw’ibanze, ndetse vuba aha, byagaragaje ko ikoranabuhanga rigira uruhare runini mu guteza imbere ubumenyi mu kinyejana cya 21.

Gusa ariko, kutagira ibikorwa remezo byo gushyigikira ikoranabuhanga mu burezi ku mugabane wa Afurika, ni bimwe mu bibazo byakomeje kugarukwaho mu biganiro byose bya EdTech.

Ubumenyi mu ikoranabuhanga

Gahunda ya Laptop Per Child yunganira gahunda y’ikoranabuhanga mu burezi binyuze muri Education Sector Strategic Plan (ESSP), yarimo ishoramari rinini mu kugera ku ikoranabuhanga (ICT) mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira neza ko gushyiraho ibikorwa remezo no kwigisha abanyeshuri uburyo bakoresha ikoranabuhanga, ICT nk’uburyo bubafasha mu myigire, no kubasha kugera ku ikoranabuhanga, ari ngombwa kugira ngo babashe kubona umusaruro mu myigire yabo.

Ni yo mpamvu, 19% gusa by’amashuri yisumbuye bifite umurongo wa Interineti, nk’uko imibare yo mu 2016 ibigaragaza, na 32% gusa by’amashuri abanza ndetse na 51% by’amashuri yisumbuye ari yo abasha kugerwaho n’umuyoboro w’amashanyarazi.

Ibi byose kandi bijyana no gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga yaba mu mashuri abanza, ayisumbuye no gufasha abarimu kugira ubumenyi mu gukoresha ICT, nk’igikoresho kigamije gushyigikira uburyo bwinshi bw’imyigishirize yabo.

Ni ngombwa gushora imari mu bikorwa remezo by’ibanze mu ikoranabuhanga mu mashuri atabifite ndetse no kurushaho kuzana ikoranabuhanga ryisumbuye kuri amwe mu mashuri yabashije kubigira mu rwego rwo gufasha buri wese uri mu burezi abashe kungukirwa n’ikoranabuhanga.

Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje akamaro ko guhuza no kugera ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ICT. N’ubwo kugeza ubu hari abantu batarabasha kwigondera ikiguzi cy’ibikoresho bibafasha kugera ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga nka Interineti.

Ibi bituma hari abanyeshuri babarirwa mu mamiliyoni y’abanyeshuri n’ibigo by’amashuri bitabasha kugera ku nyungu z’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, uburyo bwo kwiga bukomatanyije harimo nko kwiga ukoresheje iya kure, E-Learning, n’ibindi bikoresho bigamije kongera amahirwe mu myigire no kugabanya ubusumbane mu ikoranabuhanga.

Bimwe mu byagaragajwe ni ugushyiraho ibikorwa remezo bihagije bya ICT hagamijwe guteza imbere imikoreshereze ihamye y’ibikoresho byose mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Icyo kiganiro kitabiriwe n’abatumirwa barimo Gilbert N. Kayinamura Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Broadband Systems Corporation (BSC), Umuyobozi ushinzwe amasoko muri E-shuri Ltd Audrey Umutesi ndetse na Lambert Ntagwabira, Impuguke ishinzwe kujyanisha abaturage n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo.

Aba batumirwa bagaruka ku buryo u Rwanda rushobora kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no guhuza ibikorwa byo kurishyigikira mu burezi ndetse no kugaragaza niba ibyo bibazo Guverinoma ishobora kubigiramo uruhare yonyine cyangwa se gufatanya n’abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Hari kandi kureba ibikenewe gukorwa mu gihe hashize imyaka irenga 13, umugabane wa Afurika ubashije kugerwamo n’Umuyoboro mugari wa Interineti (Fiber Optic), aho uyu munsi bikigaragara ko utaragera hose no gushyiraho amategeko agamije kugabanya ibiciro ku bakeneye ikoranabuhanga.

Kugaragaza uburyo ishoramari mu ikoranabuhanga ryakozwe na Guverinoma y’u Rwanda cyane cyane mu guharurira inzira urwego rw’uburezi, ndetse n’inkunga ikenewe mu kongera ishoramari mu bikorwa remezo muri ICT kugira ngo birusheho guha urufatiro ruhamye mu kugera ku burezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Hari kandi no kugaragaza imbogamizi ziri muri iryo shyirwa mu bikorwa.

Izi mpuguke zitanga inama ku cyakorwa kugira ngo habeho gushyira hamwe ndetse n’ubwuzuzanye cyane cyane mu bice by’icyaro ku mugabane wa Afurika, cyane ko umurongo mugari wa Interineti n’ibikorwa remezo bya ICT ari ngombwa mu gihe abanyeshuri n’ibigo bakoresha neza ibyo interineti ishobora kubafasha, n’ubwo ibice byinshi by’icyaro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikigoye kugerwamo n’umurongo mugari wa Interineti.

Bareba kandi uruhare mu bufatanye n’abikorera ku giti cyabo mu gushora imari bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu burezi kuri bose.

Reba ikiganiro kirambuye hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka