Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.
Itsinda ry’abaririmbyi ryamamaye nka Sauti Sol ryo muri Kenya, ryatangarije abakunzi baryo ko urugendo bari bamazemo imyaka isaga 20 nk’itsinda rugiye kugana ku musozo.
I Kigali kuri Katedarali St Michel, ku mugoroba tariki 20 Gicurasi 2023 hatuwe igitambo cya Misa yo gusabira imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, haturwa ibimenyetso bigaragaza imibereho yabarangaga mu miryango yabo bakiriho.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya APR FC yatsindiye Rwamagana City i Bugesera ibitego 4-1 ifata umwanya wa mbere mu gihe hasigaye umukino umwe wa shampiyona. Ikipe ya APR FC yatangiye ikina neza irusha Rwamagana City itahuzaga umukino, ahubwo igakunda gutakariza umupira mu kibuga cyayo. Byatumye ku munota wa kabiri APR FC ibona (…)
Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego kimwe ku busa, bituma itakaza umwanya wa mbere.
Abakirisito basengera mu Itorero rya ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, batashye urusengero rw’Icyitegererezo rwuzuye rutwaye Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Abarokotse Jenoside kuri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent mu Karare ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, tariki 20 Gicurasi 2023 bibutse abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Major Gen. Aphaxard Muthuri Kiugu, uherutse gutangira imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashima ibyagezweho n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community Regional Force - EACRF), akizeza ko azanye ubunararibonye mu bijyanye no kuyobora (…)
Imiryango y’Abapasitoro 81 biciwe i Gitwe mu Karere ka Ruhango, iratangaza ko mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ababo bazize Jenoside, bagiye kubaka inzu ibumbiye hamwe amateka yabo.
Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.
Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 ikipe ya Arsenal itsinzwe na Nottingham Forest 1-0, ikipe ya Manchester City yahise yegukana igikombe cya shampiyona 2022/2023 n’ubwo yatsindwa imikino ibiri isigaranye.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko yo guhagarara mu gihe bageze ku nzira zambukiranya umuhanda zagenewe abanyamaguru (Zebra Crossing), mu rwego rwo kubaha abanyamaguru barimo batambuka.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yongeye gusezererwa muri 1/4 mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mikino ya Basketball muri Afurika, BAL 2023.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, ryatangaje abahanzi bazasusurutsa iri rushanwa rigeze mu mikino yaryo ya nyuma yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’umwaka yari imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Etoile de l’Est FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere izamukanye n’Amagaju FC yari imaze imyaka ine idakina icyiciro cya mbere.
Urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye rwifuza ko inyigisho zitangirwa mu nsengero ku buzima bw’imyororokere, zajya zitangwa uko ziri, kuko kuzica ku ruhande bituma batamenya ingaruka bashobora guhuriramo na zo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye uburangare rinasaba imbabazi Abanyarwanda kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino u Rwanda rwakiriyemo Benin, bikaruviramo guterwa mpaga.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr Christian Ngarambe, avuga ko nk’abavuzi, kwibuka Jenoside bibaha umwanya wo kongera kuzirikana ku guha agaciro umuntu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), tariki ya 19 Gicurasi 2023 yibutse abari abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukorikori yahoze yitwa MICOMART (Ministère du Commerce et de l’Artisanat) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakipe ya APR VC y’abagore na REG VC y’abagabo ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball CAVB Club Championship, yose, yasezerewe atarenze kimwe cya kane (¼), inzozi zo kwegukana umudari zishyirwaho akadomo.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba (…)
Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yizihirije isabukuru y’amavuko mu gitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali, mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, nibwo yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo.
Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Sima izifashishwa mu kubakira imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza.
Muri gahunda yo gushishikariza abaturarwanda kwiha serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Byikorere’ mu rwego rwo gufasha abaturage kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.
Ibihugu birindwi byagiriye inama abaturage babyo kwitwararika igihe bagiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko hariyo ikibazo cy’umutekano gikomeye muri iyi myaka ya vuba. Ibyo bihugu New Zealand, Canada, Australia, u Bwongereza, u Bufaransa, Venezuela na Uruguay.
Umugore witwa Kouri Richins, ni umubyeyi w’abana batatu, wanditse igitabo nyuma y’urupfu rw’umugabo we, agamije gufasha abana be gushobora guhangana n’agahinda batewe n’urupfu rwa se witwaga Eric Richins.
BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi. Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza (…)
Mu gihe habura iminsi itageze no ku kwezi ngo irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro rya Kigali ribe, hamenyekanye bimwe mu bihangange bitegerejwe I Kigali.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baremera imiryango 18 y’abatishoboye barokotse Jenoside, batujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga.
Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.
Imikino ibiri y’umunsi wa 29 wa shampiyona yagombaga kubera I Bugesera kuwa Gatandatu no ku Cyumweru yimuriwe kuri Kigali Pele Stadium inahindurirwa amasaha.
Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku mitungo, rigaragara mu miryango imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bikomeje kuyisubiza inyuma mu iterambere bikanayibera inzitizi, mu gushyira mu bikorwa Politiki z’Igihugu.
Abasore n’inkumi 32 bo mu miryango itishoboye yo mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bamaze umwaka n’igice biga.
Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.
Abantu batatu bapfuye undi arakomereka, ubwo indege yari ivuye ahitwa Nyerere National Park yakoraga impanuka, mu gihe yarimo ihaguruka ku kibuga cy’ahitwa Morogoro.
Mu gihe ku Isi harimo kwizihizwa ku nshuro ya karindwi icyumweru cyo kwita ku mutekano wo mu muhanda, inzego zitandukanye z’ubuzima ziratangaza ko impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, barashimirwa umusanzu wabo mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.
Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Madamu Cynthia Samuel Olonjuwon na Bwana André Bogui, Abayobozi Bakuru bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO), bitabiriye inama ya 19 y’Akarere y’inzego zishinzwe umurimo, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo mishya.
Perezida Paul Kagame yakoranye inama n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize (…)
Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina rya Chriss Eazy, kuri ubu ari kubarizwa i Burundi aho ari mu mushinga wo gusoza indirimbo yakoranye na Kirikou Akili.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwirukanye burundu abakozi batanu baherutse guhagarikwa bakekwaho kunyereza imfashanyo yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abantu bazi neza ko bafite Virusi itera SIDA ariko bakayikwirakwiza ku bushake bashyirirwaho itegeko ribahana bikabera abandi urugero rwo kudakwirakwiza indwara.
Ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu Karere ka Musanze, aho mu kwezi kumwe batandatu bamaze kwiyahura, abenshi bakaba bifashisha umuti wica udukoko witwa Tiyoda cyangwa iyindi.
Umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, yatangaje ko yayobotse umuziki nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.
Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium ikoreshwa mu bintu byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, isuku muri rusange, n’ibindi. Uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo ikoreshwa mu gukesha amenyo no kwirukana impumuro mbi mu kanwa.