Abakorera ibigo bya Diyosezi ya Kabgayi bibutse abazize Jenoside

Abakorera ibigo 18 bya Diyosezi ya Kabgayi birimo iby’uburezi, ubuvuzi n’izindi serivisi bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abari abakozi babyo, biyemeza gukomeza kubumbatira ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Bashyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi
Bashyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi

I Kabgayi hari hahungiye Abatitsi basaga ibihumbi 50, bakomeje kwicwa kugeza muri Kamena 1994, ubwo izari Ingabo za RPA Inkotanyi zarokoraga bacyeya bari basigaye.

Kabgayi igizwe n’ibice bitandukanye birimo amashuri, ibitaro, Bazilika nto ya Kabyagi, ibigo byayo by’ubucuruzi, n’ibindi bitanga serivisi, byahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaje guhinduka inkambi z’impunzi zirimo n’Abatutsi bari bahahungiye baturutse hirya no hino.

Serivisi yo kwa muganga ni imwe mu zakunze kunengwa kutita ku nkomere n’abarwayi b’Abatutsi bari bahungiye mu bigo by’ubuvuzi, ku bitaro bya Kabgayi naho iyo nenge yarahagaragaye, abarwayi baricwa n’abaje kuhashakira ubuhungiro babura gitabara.

Kabgayi izwiho kugira ibigo byinshi by'amashuri
Kabgayi izwiho kugira ibigo byinshi by’amashuri

Padidiri Habyarimana Vincent, uhagarariye ibigo bya Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko abakorera muri serivisi zitandukanye za Diyosezi, bakwiye kwikebuka bakibuka inshingano zitubahirijwe muri Jenoside, bakarushaho guhangana n’ingaruka zayo no kubaka ubumwe hagati yabo by’umwihariko ku bashinzwe ubuvuzi baba basabwa kwakira buri wese.

Agira ati “Abakozi batanga serivisi mu bigo bya Kabgayi basabwa kwiyumvisha ko bagomba kubaha uburenganzira bwa buri umwe, bakiyumvisha ko ubuzima butangwa n’Imana, ni yo inabwisubiza nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa abandi ubuzima”.

Kimwe mu bigo bya Diyosezi ya Kabgayi cyita ku bana bafite ubumuga, cyari cyazanye abo bana kwibuka, kigaragaza ko abantu bose bakwiye kugerwaho n’ubutumwa bwo kwibuka kuko muri Jenoside hicwaga ibyiciro byose.

Ibigo bya Kabgayi bikora urugendo rwo kwibuka
Ibigo bya Kabgayi bikora urugendo rwo kwibuka

Uwizeyimana Fabien avuga ko abana bari bafite amatsiko yo kumenya amakuru y’uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’icyatumye ikorwa.

Agira ati “Abana batumva batabona nta makuru bajya bamenya, niyo mpamvu iyo umuntu agerageje kubasobanurira babaza ibibazo biteye amatsiko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo tubasobanuriye mu marenga bumva, bituma nabo biyumva mu mubare w’abandi Banyarwanda”.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Muhanga, Fidèle Dushimimana, avuga ko uwo muryango hari byinshi uhuza kandi uha agaciro ku bigo bya Kagayi, kuko hahoze ari ubuhunbigo bw’abishwe muri Jenoside ari nayo mpamvu bari bahahungiye.

Nshimiyimana avuga ko bazakomeza gufatanya gushakisha amakuru y'ahakiri imibiri
Nshimiyimana avuga ko bazakomeza gufatanya gushakisha amakuru y’ahakiri imibiri

Avuga ko mu bakozi ba serivisi zitandukanye hari harinjiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo batezutse ku nshingano zabo bamwe bakanishora muri Jenoside.

Ati “Icyo tubifuzaho uyu munsi ni ukwirinda kugoreka amateka ahubwo bakayabwira abato uko ari, abatanga serivisi bakabikora nta vangura bakabikora mu buryo bunoze, bwubaka umuryango Nyarwanda n’Umunyarwanda wishimye ubayeho neza”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko bazakomeza gufasha abarokotse Jenoside, gushakisha amakuru y’ababo bataramenya aho bajugunwe, kuko nka Kabgayi haherutse kuboneka imibiri isaga 1000 y’abazize Jenoside batatangiwe amakuru.

Ibigo bya Diyosezi ya Kabgayi bishamikiye kuri kiliziya Gatolika byiyemeje kandi gukomeza guhangana n’abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari bwo bazarushaho gufasha ababyiruka kuzagira Igihugu cyiza.

Imiryango y'abiciwe i Kabgayi iza kubibuka
Imiryango y’abiciwe i Kabgayi iza kubibuka
Abana bafite ubumuga nabo baza kwibuka bagasobanurirwa amateka ya Jenoside
Abana bafite ubumuga nabo baza kwibuka bagasobanurirwa amateka ya Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka