Abiciwe muri Kiliziya y’i Musha bibukiwe aho bajugunywe mu birombe

Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa PIRAN Rwanda Ltd, ikorera mu Karere ka Rwamagana izajya yibukirwamo Abatutsi biciwe muri Kiliziya y’i Musha, bitewe n’uko bavanywemo bagatabwa mu birombe byayo.

Abari abacuruzi b'amabuye y'agaciro muri Rwamagana batangiye Kwibukwa
Abari abacuruzi b’amabuye y’agaciro muri Rwamagana batangiye Kwibukwa

Padiri wa Paruwasi ya Musha, Gakirage Jean Bosco, avuga ko impamvu imibiri y’abiciwe mu Kiliziya yavanywemo ikitaraganya ikajya kujugunywa mu birombe, ari uko ngo hari indege yari ije gufata amafoto, abakoraga Jenoside bagashaka gusibanganya ibimenyetso.

Nyuma ya Jenoside imibiri y’abo bantu yaje kuvanwa mu birombe igarurwa ku Kiliziya, ishyingurwa mu mbuga yayo, hakaba ari ho hagizwe Urwibutso rw’Umurenge wa Musha.

Umuryango IBUKA mu Murenge wa Musha, uvuga ko interahamwe ziciye muri iyo Kiliziya abarenga ibihumbi 10 bari bayihungiyemo, bavuye hirya no hino mu makomine ahegereye, zikabakuramo zijya kubajugunya mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Ibirombe by’i Musha, Mwulire na Munyiginya muri Rwamagana, byatangiye gucukurwa ahagana mu 1930, kugera muri 1994 byacungwaga n’ibigo nka Regi des Mines (REDEMI) na SOMIRWA, ubu bikaba biri mu maboko ya PIRAN Rwanda Ltd, kimwe mu bigize Ikigo kinini cy’ubucukuzi mu Rwanda cyitwa ’Trinity Metals Group’.

Umuyobozi Mukuru wa PIRAN, Neza Jean Damascène, avuga ko muri abo Batutsi bibukwa biciwe i Musha, Mwulire na Munyiginya harimo 99 bahoze bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakaba bubakiwe urwibutso muri icyo kigo, aho bazajya bibukwa buri mwaka.

Neza yagize ati "Imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Musha, abenshi muri bo bagiye bajugunywa mu birombe aho dukorera, hari umwobo munini witwa Shaft mu gihe cya Jenoside barabatunze babarundamo uruzura, hari harimo abasaga ibihumbi bitanu".

Neza avuga ko umworera wa Shaft hamwe n’indi yatawemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside, n’ubwo ngo bakuwemo, yahise ifungwa ihinduka ahantu ho kwibukira gusa, ubucukuzi bukaba ngo bwaratangiye gukorerwa ahandi hatari muri iyo myobo.

Yongeraho ko bakomeje gusaba abantu bose bafite amakuru y’ubwicanyi bwakorewe ahari ibirombe bya PIRAN, kubafasha kumenya amazina y’abandi bahoze ari abacukuzi b’amabuye y’agaciro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwitwa Cecile Mukaruzamba warokokeye i Musha, ashimira ikigo PIRAN kuba cyarafashije kuvana imibiri mu birombe byari byatangiye gusibama, ndetse n’abantu ngo bari basigaye bayiyungururiraho amabuye y’agaciro.

Abarokotse Jenoside bavuga ko abari abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi bari bafite ubugome bukabije
Abarokotse Jenoside bavuga ko abari abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bari bafite ubugome bukabije

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta, ashimira abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Musha, Mwulire na Munyiginya, kuba barabashije kubabarira ababahemukiye, nk’inzira iganisha ku butabera bwunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko gahunda yo Kwibuka abakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro yatangirijwe mu kigo PIRAN ku wa 29 Gicurasi 2023, izaba ngarukamwaka.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abandi muri icyo gikorwa
Guverineri Gasana yifatanyije n’abandi muri icyo gikorwa
Ibigo by'ubucuzi byaremeye inka abarokotse Jenoside b'i Musha, Mwulire na Munyiginya
Ibigo by’ubucuzi byaremeye inka abarokotse Jenoside b’i Musha, Mwulire na Munyiginya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni abahutu biciye abatutsi hariya abantu ibihumbi 5000 hariya gusa kandi hose Rwamagana Kayonza nahandi balimo bica bivuze ko abahutu hafi yabose bali interahamwe iyo muvuze ngo interahamwe nizo zishe abatutsi wakwibaza niba ko mu Rwanda hali Abahutu- Abatutsi- Abatwa -Interahamwe iyo tuvugako abatutsi bishwe muli génocide nubwo hafi yabose babamaze ntihabuze mbarwa basigaye aliko tuvuga génocide yakorewe abatutsi no kuvuga ko génocide yakozwe nabahutu ntibivuze ko bose bayikoze nubwo abatarayikoze nabo alimbarwa interahamwe rero zifite ubwoko kuki baca kuruhande abatarizo bishe kandi nibo benshi bumva génocide hali abandi bayibazwa kandi ugiye mubafunze cyangwa muli za gacaca usanga abatarizo bakoze génocide umubare wabo uzirusha ubwinshi Segiteri se yabagamo zingahe kuburyo zimara abatutsi bose bayituye abatarizo se babaga barihe!

lg yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka