Umuraperi Muheto Bertrand ari hafi kwibaruka imfura ye
Umuraperi mu njyana ya Trap, Muheto Bertrand umaze kwamamara ku izina rya B-Threy ari hafi kwibaruka imfura ye n’umufasha we Keza Muheto Nailla.

Tariki 11 Werurwe 2023, nibwo B.Threy yasabye ndetse anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe kinini bakundana.
Ni ubukwe bwabereye I Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.
Amakuru y’uko umuryango wa B-Threy na Keza bagiye kwibaruka yamenyekanye nyuma y’uko Keza Naillah ashyize kuri Instagram ye amashusho amugaragaza atwite inda nkuru.
Umuhanzi B-Threy aherutse kwifashisha umugore we, Keza Nailla mu mashusho y’indirimbo yise “Nakwica” ikaba imwe mu zigize EP [Extended Play] yise ‘For Life’, yasohoye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe.
Iyi EP akaba yarayimurikiye kuri Institut Français de Kigali tariki 16 Werurwe 2023.
B-Threy muri muzika amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’ agace yakuriyemo , ‘2040’ yasohoye mu 2019 na ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.
Ohereza igitekerezo
|