Amerika: Stewart Rhodes yahanishijwe gufungwa imyaka 18

Umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mvururu zakurukiye amatora yo muri Amerika muri 2020, Stewart Rhodes, yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Urubanza rwe rwaciwe tariki 25 Gicurasi 2023, aho yahanishijwe gufungwa imyaka 18 kubera uruhare yagize mu mvururu zabereye ahitwa Capitol zikurikira amatora ya Perezida wa repubulika yo mu mwaka wa 2020.

Umucamanza Amit Mehta yagize ati, “Ntimuri imfungwa za Politiki Stewart Rhodes, muri hano kuko inteko y’abacamanza 12 yabahamije icyaha cya guhungabanya umutekano w’igihugu, kimwe mu byaha bikomeye Umunyamerika yakora”.

Stewart Rhodes w’imyaka 58 y’amavuko, akaba yarahoze no mu gisirikare cy’Amerika, yahanishijwe icyo gihano kubera uruhare yagize nk’umuyobozi mu mvururu zabereye ahitwa Capitol, ku itariki 6 Mutarama 2021.

Nyuma y’uko Rhodes akomeje kugaragaza ko aticuza ibyo yakoze, muri uko kuba mu bayobozi imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu, Umucamanza yamubwiye afatwa nk’ikibazo ku gihugu. Yagize ati, “Mufatwa nk’ikibazo gihoraho ndetse nk’abateye ubwoba ku gihugu”.

Tariki 6 Mutarama 2021, ibihumbi by’abafana ba Donald Trump bateje imvururu nk’uburyo bwo kugragaza ko banze ibyavuye mu matora yari yavuyemo intsinzi ya Joe Biden, wari uhanganye na Trump mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Nyuma y’izo mvururu hatangijwe iperereza ryo gushakisha abazigizemo uruhare, hafatwa abasaga 1000, abagera kuri 300 muri baraburanishwa bahanishwa ibihano byo gufungwa muri gereza, uwari warahanishijwe igihano kinini ni uwari warahanishijwe gufungwa imyaka 14, bivuze ko kugeza ubu mu bamaze kuburanishwa kugeza ubu, uwahanishijwe igihano kinini kurusha abandi bose, ari Rhodes wahawe igihano cyo gufungwa imyaka 18 muri gereza.

Stewart Rhodes,ari mu bashinze umutwe utavuga rumwe na Guverinoma wiswe ‘Oath Keepers’ , azwiho guhora yambaye akantu k’umukara gahisha ijisho, yashinjwe kuba umunsi imvururu zitangira we atari azirimo, ariko yoherejeyo abantu yatoje, mbese ngo ‘kimwe n’Umujenerali ku rugamba’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka