Turukiya: Recep Tayyip Erdogan agiye kuyobora igihugu ku nshuro ya 3

Recep Tayyip Erdogan yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Turukiya, akaba agiye gukomeza kuyobora icyo gihugu mu yindi myaka itanu iri imbere.

Intsinzi ya Erdogan yatangajwe ku munsi w’ejo tariki 28 Gicurasi 2023, aho byemejwe ko ari we ugiye kuguma ku butegetsi mu yindi manda y’imyaka itanu. Yahamagariye igihugu cye gukomeza kugira ubufatanye n’ubumwe mu nshingano zimutegereje.

Yagize ati, " Abaturage baduhaye inshingano zo kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere”.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’amajwi 99.85% yamaze kubarurwa, Erdogan yabonye amajwi 52,16% mu gihe mugenzi we bari bahanganye muri ayo matora Kemal Kiliçdaroglu w’imyaka 74, we yabonye amajwi 47,84%.Ibyo bikaba byaburije intego y’amahoro na demokarasi yasezeranya abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza.

Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi ‘EU’, n’Umuryango wa ‘OTAN’ yohereje ubutumwa bushimira Perezida Erdogan kuba yongeye gutorerwa kuyobora Turquie.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi wa Komisiyo ya OTAN Charles Michel mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Twitter, bavuze ko bishimiye kuba imikoranire myiza hagati ya EU na Turquie igiye gukomeza.

Perezida Joe Biden wa Amerika nawe yashimiye mugenzi we wa Turquie, yandika kuri Twitter agira ati, " Ndashimira Perezida wa Turquie Recep Tayyip Erdogan ku kuba yongeye gutorwa, nishimiye gukomeza gukorana nawe nk’abanyamuryango wa OTAN, ku bibazo bireba ibihugu byombi, no ku bibazo byugarije Isi duhuriyeho”.

Chancelier w’u Budage Olaf Scholz nawe yashimiyte Perezida Erdogan watorewe indi manda, aho abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati,”Dushimiye Perezida Erdogan . Dufatanyije, turashaka gukomeza guteza imbere gahunda duhuriyeho muri manda ye nshya”.

Hari kandi Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine nawe wavuze ko yizeye ko umubano hagati ya Ukraine na Turquie ugiye kurushaho kuba mwiza.

Ku rubuga rwa Twitter, yagize ati, “ Twizeye ko ubufatanye bugamije ineza y’ibihugu byacu byombi bukomeza kwiyongera, ndetse n’imikoranire ikiyongera hagamije umutekano n’amahoro mu Burayi “.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka