Inama zafasha umuntu watangiye kugira ububabare bw’umutsi witwa ‘nerf sciatique’ n’ushaka kubwirinda

Umutsi witwa ‘nerf sciatique’ ni umutsi bivugwa ko ari wo muremure cyane mu mitsi yose igize umubiri w’umuntu, ukaba ushinzwe kugenzura imikorere y’igice cyo hasi cy’umubiri w’umuntu ni ukuvuga amaguru n’ibirenge.

Nk’uko bisobanurwa n’inzobere z’abaganga ku rubuga www.vidal.fr, hari ubwo uwo mutsi ugira ububabare bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko umuntu yakurikiza inama z’uko yakwitwara n’ibyo akwiye gukora akaba yakoroherwa ububabare bukagabanuka cyangwa se bugashira.

Gusa ngo biba ari na ngombwa kumenya igihe umuntu akwiye kujya kwivuza akurikije uko ububabare bw’uwo mutsi bumumereye, kuko hari ubwo gufata imiti biba bikenewe kugira ngo yoroherwe.

Ububabare bw’uwo mutsi, ngo bukunze guterwa no kwangirika kw’amagufa y’uruti rw’umugongo, aho usanga ayo magufa iyo yagize ibibazo agenda agatsikamira uwo mutsi ubusanzwe uturuka ku gice cy’ubwonko kimanuka mu mugongo wo hejuru bita mu Gifaransa ( moelle épinière), ukanyura hagati y’amagufa y’umugongo ugasohokera ku gice cyo hasi cy’umugongo .

Ibindi bavuga bishobora kwangiza uwo mutsi ,harimo rubagimpande, kwicarira ibintu bikomeye bishobora gutsikamira cyane uwo mutsi ku gice k’ikibuno,nko kwicarira ikofi cyangwa kwicara ahantu hakomeye nko ku mabuye, cyangwa se ku ntebe z’imbaho umwanya munini.

Hari kandi guhagarara cyangwa kuryama nabi, igihe umugore atwite nabwo ashobora kugira icyo kibazo cyo kubabara uwo mutsi. Hari kandi no kuba umuntu afite amagufa y’umugongo igice cyo hasi atameze neza.

Ikindi gishobora gutera ububare bw’uwo mutsi ngo ni umubyibuho ukabije, kwambara inkweto ndende, gukora akazi gatuma umuntu yicara cyane, kandi by’igihe kirekire. Indwara nka Diyabete, nayo ishobora kugira ingaruka zirimo kugira ibibazo by’uwo mutsi, ndetse n’imvune, kuko umuntu ashobora kuvunika, bitewe n’uko imvune ye imeze, bikaba byatuma uwo mutsi ugira ikibazo.

Ibimenyetso bigaraza ko uwo mutsi wagize ikibazo

Mu bimenyetso byerekana ko uwo mutsi wagize ikibazo, harimo kugira ububabare buturuka mu rukenyerero bukamanuka mu matako bukarangirira no mu kirenge,kuri bamwe bashobora kumva ububabare busanzwe,abandi bakumva ibinya cyangwa kokerwa, ibyo bikaba byaza bikaguhamaho cyangwa se bikajya biza bikongera bikagenda.

Abakunze kwibasirwa ibibazo byo kubabara uwo mutsi

Abantu bakunze guhura n’ibibazo by’ububabare bw’uwo mutsi, harimo abageze mu zabukuru, abantu bahorana umujagararo w’ubwonko, abanywa itabi cyane, abakora akazi kavunanye bisaba ko umugongo n’amaguru bikora cyane, abantu bafite uburwayi bwo mu ngingo, abantu bafite ibiro byinshi bikabije, n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda ko amagufa y’uruti rw’umugongo yagira ikibazo bikaba byazagira ingaruka zirimo gutsikamirwa k’uwo mutsi no gutangira kugira ububabare bwabo, abantu bagirwa inama yo gukunda gukora ibikorwa bituma umuntu anyeganyega kenshi gashooboka, umuntu akirinda guhora aryamye mu buriri no kwirinda kwicara nabi ku buryo bwangiza uruti rw’umugongo.

Ku bantu bamaze gutangira kugira ubwo bubabare bwa ‘nerf sciatique’ , baba basabwa kwitwarira uko baryama, uko bicara, n’ibindi kuko bifasha mu kugabanya ubwo bubabare.

Kuri abo batangiye kugira ubwo bubabare, kuryama umuntu agaramye, ariko agasegura amaguru kugira ngo ase n’azamuka birafasha mu kugabanya ububabare. Igihe umuntu aryamiye urubavu, agashyira umusego hagati y’amavi.

Ikindi ngo ubushyuhe burafasha ku bantu batangiye kugira ubwo bubabare, koga amazi ashyushye, no kwikandisha ibintu bishyushye birafasha, ariko umuntu akirinda kwitwika cyane cyane ko iyo uwo mutsi wagize ikibazo umuntu aba atucyumva neza ibibera ku maguru ye no ku birenge (sensibilité).

Hari no kwambara inkweto zo hasi zitavuna umugongo, gukora siporo ngororamubiri, harimo koga no kugenda n’amaguru.

Ibyo byose byose ngo bikorwa mu gihe umuntu arimo agerageza kwigabanyiriza ububabare, ariko iyo bukomeje bikarenga ibyumweru bibiri, icyo gihe umuntu agomba kujya kwa muganga agafashwa n’inzobere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka