Abize imyuga n’ubumenyingiro bishimira ko bibarinda ubushomeri

Umujyi wa Kigali wateguye imurikabikorwa rihuza abanyeshuri biga Tekiniki (Technical Secondary schools), ndetse n’amashuri y’imyuga (Vocational Training Centers), mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha no gukugaragaza inyungu zo kugana ayo mashuri, aho bahamya ko ibyo biga bibarinda ubushomeri.

Bahamya ko ibyo biga bihita bibahesha akazi cyangwa bakakihangira
Bahamya ko ibyo biga bihita bibahesha akazi cyangwa bakakihangira

Ni imurikabikorwa ry’iminsi ine, guhera tariki ya 29 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2023, rikaba riri kubera mu Imbuga City Walk mu Mujyi rwa gati, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro isoko y’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’Umurimo”.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wateguye iri murikabikorwa mu rwego rwo gusobanurira abantu ibyo aya mashuri yigisha, n’uburyo uwayize bimufasha kwihangira imirimo ndetse no koroherwa no kubona akazi, bitewe n’ibyo yize n’aho akenewe ku isoko ry’umurimo.

Abarimo kumurika ibyo biga harimo abiga Ubwubatsi, ingufu, kwakira abashyitsi, ubuhanzi n’ubukorikori, ubuhinzi no gutunganya ibiribwa, ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwita ku bwiza n’ibindi.

Kamanzi Etienne, avuga ko yize ubwubatsi, kuri we ngo byamufashije kutaba umushomeri abasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Ati “Twebwe icyo twiga ni uko ibintu bikorwa (Pratique), iyo turangije duhita tubona akazi kandi akenshi usanga turangiza dutegerejwe ku isoko ry’umurimo.

Kamanzi avuga ko bahabwa ubumenyi bunarikumwe n’ingiro, kuko ibyo bigishijwe bahita babishyira no mu bikorwa.

Ababyeyi, abikorera, ibigo n’abandi bakeneye kumenya impano n’ubumenyi aba banyeshuri bafite, bashishikarizwa kubasura bakareba ibyo bashyize mu bikorwa, babikesha amashuri ya tekiniki n’ay’imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka