Muhanga: Abiga kuri Urukundo Foundation bigiye byinshi ku rwibutso rwa Jenoside

Abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri ribanza rya Urukundo Foundation mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bigiye byinshi mu gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 10 y’abiciwe i Kabgayi.

Abana n'abarezi babo bakoze urugendo rw'amaguru bagiye gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi
Abana n’abarezi babo bakoze urugendo rw’amaguru bagiye gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi

Abo banyeshuri basobanuriwe amateka yaranze Jenoside i Kabgayi, nyuma yo kuhahungira, n’ubuzima bugoye abaharokokeye babayemo kugera ku itariki ya 02 Kamena 1994 ubwo barokorwaga n’izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi.

Basobanuriwe kandi amateka y’urwango mu Banyarwanda hagati y’amoko yazanywe n’abakoloni, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo barushaho kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umubyeyi witwa Kampogo Immaculée warokokeye i Kabgayi nyuma y’uko abana be babiri yari afite bishwe, avuga ko kuba abana basura urwibutso bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kubafasha kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza.

Kampogo yabwiye abana ko bakwiye kwirinda icyatuma ejo heza habo hangirika
Kampogo yabwiye abana ko bakwiye kwirinda icyatuma ejo heza habo hangirika

Agira ati, “Yemwe bana byabayeho ko umuturanyi wawe akwirukankana akabangura umuhoro akagutema akakwica, mwebwe mwavukiye mu Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, mukurane umugambi mwiza wo kugira urukundo kuri bagenzi banyu kuko nta kindi kibabangamiye mube maso kuko ibyabaye byatewe no kwigishwa ubugome ndekakamere mwebwe ntimuzabyemere”.

Ndagijimana Keza Aimée Carine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri Urukundo Foundation, avuga ko yungutse amateka y’inkomoko y’amoko yashingiweho hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiriye kurwanywa.

Agira ati, “Namenye ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi ku buryo ngize uwo nyumvana, namushyikiriza inzego zishinzwe umutekano agakurikiranwa”.

Mugenzi we witwa Mukwiye avuga ko yamenye ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi akamenya ububi bw’Ingengabitekerezo yayo n’uko yagira uruhare mu kuyirwanya, kugira ngo ejo hahaza hazarusheho kuba heza.

Agira ati, “Twamenye ko Jenoside yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi, ubu twamenye uko twarwanya ingengabitekerezo yayo, kugira ngo Igihugu cyacu kizarusheho kuba cyiza nta vangura”.

Umuyobozi w’Inama nkuru y’ubutegetsi ku ishuri Urukundo Foundation, Ruremesha Oswald, avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside, bimara amatsiko abana baba bafite imyaka yo kuvumbura no gusobanukirwa.

Agira ati, “Buri mwaka dusura urwibutso rwa Jenoside abana bagasobanukirwa ku myaka yabo, bibafasha kumenya amateka yabo aho kumenya ay’ahandi kure gusa, ahubwo bakamenya amateka yaranze Igihugu ingaruka yateje. Iyo umwana yigereye ku rwibutso akumva ubuhamya yimenyera neza ukuri, na we akazabasha kwigisha abandi”.

Basobanuriwe amateka ya Kabgayi
Basobanuriwe amateka ya Kabgayi

Avuga ko hakurikijwe ingero z’abana bagiye bagira uruhare mu guhindura ababyeyi babo kubera kumenya ukuri, gusura urwibutso bizafasha abana babyiruka kurwanya amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.

Banaremeye imwe mu miryango y'abarokotse Jenoside batishoboye
Banaremeye imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka