Umwana w’imyaka ibiri yakatiwe gufungwa burundu azira Bibiliya

Umwana wari igitambambuga cy’imyaka ibiri y’amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cy’Ubwisanzure mu by’Iyobokamana.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Koreya ya Ruguru, abafatanywe Bibiliya nk’igitabo Nyobokamana cy’Abakiristu, bakatirwa igihano cy’urupfu ndetse imiryango yabo harimo n’abana, bo bagakatirwa igifungo cy’ubuzima bwabo bwose. Mu 2022 gusa iyi raporo ivuga ko Abakristu bagera ku bihumbi 70 muri iki gihugu, bafunzwe ndetse hakiyongeraho n’abo mu yindi myizerere itanduakanye.

Uyu mwana w’umuhungu wagizwe imfubyi, afungiwe muri gereza kuva 2009 hamwe n’abandi benshi kubera imihango ya gikristu irimo no gutunga Bibiliya.

Abakirisitu bafungiye muri iyi gereza bafatwa nabi mu buryo butandukanye bubabaza umubiri. Iyi raporo ivuga ko Minisiteri y’Umutekano muri Koreya ya Ruguru, ari yo nyirabayazana wa 90% by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa abayoboke b’imyemerere ya Shaman ndetse n’Abakiristu.

Umuryango udaharanira inyungu wo muri iki gihugu witwa ‘Korea Future’, uvuga ko Leta ya Koreya ya Ruguru itoteza abantu bakora ibikorwa bishingiye ku myemerere, abatunze ibikoresho by’imyemerere, abafite amadini, abafite aho bahurira n’abanyamadini ndetse n’abantu basangiza imyizerere yabo.

Abo bantu baba bashobora gutabwa muri yombi bagafungwa batotezwa, bagakorerwa iyicarubozo, guhatirwa gukora imirimo runaka, kwimwa uburenganzira ndetse no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leta zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru nta mubano zifitanye mu bya dipolomasi, gusa mu Kuboza 2021, Amerika yashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumye wamagana ibikorwa byayo bikabije, byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nubwo gutotezwa k’umukristu ariyo nzira ifunganye imugeza kumwami Imana, ntibimwiye ko amahanga arebera iryo honyora ryuburenganzira bwa muntu. Imana yakirane ineza abo bayihowe, kandi abo bose bari mukarengane ibagoboke.ubushake bwa politike na diplomasi bikwiye guhuriza hamwe n’abanyamadini kugira ngo harenganurwe aba bakristu cyane cyane uyu mwana.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

NDIBAZANTI ESE IBIBINTU NUKURIKOKO? CYAGWA NIBYITANGAZAMAKURU ESE NTABACYIRISITU BABAMURI KOREYAYARUGURU IBIBINTUBIBAYE ARUKURI BYABABITEYE AGAHINDAPE KANDI UBUHANUZIBWABABUSOHEYE KUKO NUBUNDI ABIZERA YESU BYUKURI BAZARENGANWA IMANA ITABARE UBWOBWOKOBWAYO

NITWA MASENGESHO FIRIMON yanditse ku itariki ya: 28-05-2023  →  Musubize

Ariko ntabwo ali North Korea yonyine irwanya bible.Hali na millions z’abantu bitwa Abakristu batemera ko bible yandikishijwe n’imana.Hali abandi batabarika,nubwo bemera bible,bakora ibyo itubuza.Bariba,bararwana mu ntambara,barya ruswa,barasambana,barikubira,etc...Abo bose,imana ibafata kimwe n’abashinwa,abakoreya,etc..batemera bible.Abo bose imana izabarimbura ku munsi wa nyuma,isigaze abakora ibyo bible idusaba,bakirinda ibyo itubuza.Kandi nkuko Yesu yabyerekanya,abumvira ibyo bible ivuga nibo bacye.

marara yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Birababaje pe. Icyaha ko Ari gatozi abana baba bazira iki Koko?

Uwisanze yanditse ku itariki ya: 28-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka