Chad: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati y’abahinzi n’aborozi

Intandaro y’imirwano yaguyemo abantu 10 aho muri Chad, bivugwa ko ari urupfu rw’umwana w’umuhungu wishwe, nyuma yo gufatwa aragiye amatungo mu murima uhinzemo ubunyobwa.

Ni imirwano yabareye mu majyepfo ya Chad, aho nyuma y’uko uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 12 wakomokaga mu muryango w’aborozi yishwe.

Urupfu rw’uwo mwana rwateje imirwano hagati y’abahinzi n’aborozi, biza kuvamo urupfu rw’abantu 10, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikira muri Tanzania.

Guverineri w’Intara ya Madoul aho muri Chad, Adoum Forteye, yavuze ko igikorwa cyo kwica uwo mwana wari uragiye, cyabaye ku itariki 25 Gicurasi 2023.

Nyuma, ababyeyi ba nyakwigendera, ngo bafashe icyemezo cyo guhorera umwana wabo, bica abahinzi icyenda (9).

Amakuru avuga ko abantu batanu bo muri uwo muryango w’aborozi, bakekwaho kuba ari bo bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwo guhorera umwana wishwe, bafashwe n’inzego zibishinzwe ngo bajye gukorwaho iperereza, ndetse n’ukekwaho kuba ari we wishe uwo mwana, na we yamaze gufatwa.

Muri Chad, bivugwa ko hari agace gakunze kumvikanamo ubushyamirane hagati y’abahinzi n’aborozi, abahinzi bashinja aborozi kuragira mu mirima yabo bakabangiriza imyaka, mu gihe aborozi bo bavuga ko ari uburenganzira bwabo nk’abenegihugu, kuragira amatungo yabo ku butaka bwabo.

Imirwano hagati y’abahinzi n’aborozi aho muri Chad, ngo ni ibintu bikunze kubaho kenshi, cyane cyane mu gice kigana ku mupaka aho icyo gihugu kigabanira na Cameroon na Santarafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka