Senegal: Ambasade y’u Rwanda yifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika

Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika mu Gihugu cya Senegal, wanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), byakozwe mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki ya 24 kugeza kuya 26 Gicurasi 2023.

Tariki ya 24 Gicurasi 2023, hatanzwe ibiganiro ku bijyanye n’Isoko Rusange rya Afurika, (African Continental Free Trade Area /AfCFTA) ryitezweho kongera ishoramari no guhanga imirimo mishya muri Afurika ndetse rikongera iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika, ariko hanagaragazwa ko kuri uyu mugabane hakenewe kubakwa ibikorwa remezo byoroshya ubuhahirane kugira ngo ibyo AfCFTA yiyemeje bizagerweho.

Hanatanzwe kandi ikiganiro kijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere ku mugabane wa Afurika, ahagaragajwe ko ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika bukiri hasi, ibiciro by’indege biri hejuru, ingendo ndende kubera ubuke by’indege n’ibindi.

Impuguke za AU zitabiriye inama zemeza ko umuti urambye w’iterambere by’umwihariko ku rubyiruko rwa Afurika, ari ukwishyira hamwe k’umugabane, kuzamurana mu bukungu, kwagura imipaka n’isoko ry’imirimo, ndetse no gufata ingamba z’iterambere rya Afurika muri rusange.

Ku itariki ya 25 habaye umugoroba w’igitaramo cyo kwizihiza uwo munsi, cyaranzwe no kwerekana umuco w’Ibihugu bya Afurika n’ibijyanye n’amafunguro y’umwimerere y’ibihugu bya Afurika. Uwo muhago warimo abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal, wanitabiriwe na Madamu Annette Seck, Minisitiri wungirije wa Senegal, ushinzwe Abanyasenegal baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyasenegal baba mu mahanga.

Abafashe ijambo muri ibyo birori barimo Amb. Michel Regis Onanga Ndiaye, uhagarariye Igihugu cya Gabon akaba na Doyen w’Abambasaderi ba Afurika, Amb. wa Comores watanze ubutumwa bwa Perezida Azali Assoumani, uyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’ubutumwa bwa Minisitiri Annette Seck, bose bagarutse ku kamaro k’amasezerano ashyiraho agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka muri Afurika, yashyizweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 21 Werurwe 2018.

Bavuze ko ari amahirwe yo guteza imbere ishoramari kuri uwo mugabane, guteza imbere ubucuruzi, gushimangira ubudaheranwa bw’ubukungu bwa Afurika, hashingiwe ku ntego z’iterambere z’Isi z’icyerekezo 2023 na gahunda 2063 y’iterambere rya Afurika, hagashyirwa ingufu mu bucuruzi hagati y’ibihugu bigize uwo mugabane, no hagati yawo n’indi migabane hatezwa imbere inganda.

Hagarutswe no ku mbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID 19 n’intambara hagati y’u Bursiya na Ukraine, byatumye ibikomoka ibiciro ku buhinzi n’ingufu bizamuka cyane, ndetse n’ihindagurika ry’ikirere ryagize ingaruka ku musaruro.

Muri cyo gitaramo, itorero ry’Abanyarwanda baba muri Senegal ryasusurukije abari aho, ryerekana umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo gakondo, byanashimishije cyane abitabiriye icyo gitaramo.

Tariki ya 26 Gicurasi 2023, habaye umukino wahuje Abahagarariye Ibihugu bya Afurika muri Senegal, bakinnye n’ab’ibindi bihugu byo ku yindi migabane biri hamwe. Abahagarariye Ibihugu bya Afurika batwara igikombe nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo ku yindi migabane, ibitego 5 kuri 1.

Inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka