Perezida Tinubu yasabye Abanyanijeriya ubufatanye mu guteza imbere Igihugu

Perezida mushya wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yasabye abaturage bose gushyira hamwe bagateza imbere igihugu cyabo, akaba yarabivuze ubwo yarahiriraga kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, umuhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu, ndetse n’abayobozi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Perezida Bola Ahmed Tinubu warahiriye kuyobora Nigeria
Perezida Bola Ahmed Tinubu warahiriye kuyobora Nigeria

Perezida Tinubu, wari wambaye imyenda igizwe n’amabara y’icyatsi kibisi n’umweru nk’amabara ari mu birango by’iki gihugu by’umwihariko ibendera, yasabye Abanyanijeriya kutazemera gutakaza amahirwe yo guteza imbere igihugu kurushaho.

Perezida Tinubi yabwiye Abanyanijeriya ko bagomba gufatanya muri byose biteza igihugu imbere.

Mu ijambo rye, Perezida Tinubu yasabye Abanyanijeriya gushyira ku ruhande ibyo kutavuga rumwe muri politiki, ahubwo bakifatanya na we mu rugendo rushya rwo kuzahura, kubaka igihugu no guteza imbere ubukungu.

Nyuma y’indahiro yayobowe na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga muri Nigeria, Kayode Ariwoola, ikabera mu mbuga ya Eagles (Eagles Square) iherereye mu mujyi wa Abuja, Perezida Tinubu yiyemeje kuzaba Perezida wa bose, hatitawe ku bihe byahise no kutavuga rumwe muri Politiki.

Ati “Itegeko nshinga ryacu n’andi mategeko bigena uko igihugu kibaho mu nyandiko, ariko twe tugomba gukora cyane kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo amategeko adusaba, dushimangira ubufatanye mu by’ubukungu, ubumwe no kwita ku muco, dushyira imbere imyumvire imwe, uburinganire n’ubwuzuzanye”.

Perezida Tinubi yavuze ko igihugu abereye Perezida kizaharanira inyungu z’abaturage bose.

Perezida Kagame yageze muri Nigeria ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, yitabiriye ibirori by’irahira rya Bola Ahmed Tinubu nka Perezida wa gatatu, asimbuye Muhammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayobora iki gihugu.

Perezida Bola Tinubu wahoze ari Guverineri wa Lagos azwiho kuba yarahinduye uwo mujyi, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria.

Abandi bayobozi bo muri Afurika bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Tinubi, barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, Paul Biya wa Cameroon, Macky Sall wa Senegal, Mohamed Bazoum wa Niger, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Patrice Talon wa Bénin, Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Billy By-Nze, n’abandi.

Abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye irahira rya Perezida Tinubu
Abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye irahira rya Perezida Tinubu

Perezida Tinubu yatowe ku majwi 8,794,726 kugira ngo atsinde bagenzi be bahanganye, barimo Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (PDP), watowe ku majwi 6,984520, na Peter Obi wo mu ishyaka ry’abakozi ryagize amajwi 6,101,533 aza ku mwanya wa gatatu, n’umukandida w’ishyaka ry’abaturage ba Nijeriya (NNPP), Rabiu Kwankwaso n’amajwi 1,496,687.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka