Abanyarwanda barasabwa kongera imbaraga mu kurwanya ibikoresho bya pulasitiki

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), yatangaje ko mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’Ibidukikije, cyatangiye ku itariki ya 27 Gicurasi kikazarangira ku itariki 5 Kamena 2023, ari wo munsi Isi yose izaba yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.

Abanyarwanda barasabwa kongera imbaraga mu kurwanya ibikoresho bya pulasitiki
Abanyarwanda barasabwa kongera imbaraga mu kurwanya ibikoresho bya pulasitiki

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ibidukikije, ivuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Gira uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki”, ikaba ishishikariza, ikanibutsa inzego zirimo iza Leta, abikorera, inganda, abacuruzi n’Abanyarwanda bose kubungabunga ibidukikije, bashaka ibisubizo mu kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki.

Minisiteri y’Ibidukikije ikomeza ivuga ko muri iki gihe, Isi yose yugarijwe no kwiyongera kw’ihumana riterwa n’imyanda y’ibikoresho bya pulasitiki. Iryo humana rikaba rigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu, harimo nko kuba ryatera kanseri y’ubwonko n’izindi ndwara, ihumana ry’ikirere, ubutaka, amazi, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, byaba amatungo yo mu rugo, inyamaswa zo mu gasozi cyane cyane amafi n’inyoni n’ibindi.

Mu gihe u Rwanda rwishimira ko rwateye intambwe nziza mu kubungabunga ibidukikije, rukaba ari icyitegererezo mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki, abaturarwanda bose yaba ibigo bya Leta, abikorera, abanyamadini n’abandi, bakomeza gushishikarizwa kugira uruhare mu rugamba rwo guhagarika gukoreshwa, gucuruza cyangwa gukwirakwiza amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahubwo bagapfunyika mu bikoresho byabugenewe bitangiza ibidukikije.

By’umwihariko, abikorera bashishikarizwa gushora imari mu gukusanya no kunagura imyanda ya pulasitiki, ndetse no gushaka ibisubizo bigamije kongera ingano y’ibikoresho byo gupfunyikamo bisimbura amasashe ya pulasitiki, n’ibikoresho bya pulasitiki bikoresha rimwe.

U Rwanda rumaze imyaka itari mike rushyizeho gahunda yo guca amasashe n’ibindi bikoresha bitabora, mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ni umwanzuro wafashwe mu 2008 hagamijwe gukumira ingaruka pulasitike n’amasashe biteza, ariko kugeza ubu haracyavugwa ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo ku buryo byatumye intego yo guca burundu ayo masashe itagerwaho byuzuye.

Mu 2018 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rihana ukoresha amasashe, ndetse n’uyinjiza mu gihugu, iryo tegeko rikaba ryaragiyeho mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

REMA ivuga ko iryo tegeko ryo gukumira pulasitiki n’amasashe mu Rwanda, ryashyizweho nyuma yo kubona ko byangiza ubutaka bigateza ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka