Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko kwica umugore bigamije kurimbura umuryango, kuko ari we utwita akanabyara naho kwica umwana bikaba bigaragaza kwica ejo hazaza h’Igihugu, byose bikaba byari bikubiye mu mugambi wo kurimbura burundu Umututsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bitabiriye kwibuka abagore n'abana
Bamwe mu bitabiriye kwibuka abagore n’abana

Mu biganiro byatangiwe mu gikorwa cyo kwibuka abana n’abagore basaga 470 biciwe kuri Duwane mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, byagarutse ku miterere y’umwana ko aba ameze nk’imbuto ibibwa ikazera, kuko umwana aba azakura akavaho undi muryango.

Mu mvugo y’Itorero ry’Igihugu, abana kugeza ku myaka itanu bafite amazina arimo Ibirezi n’Imbuto, bigasanishwa neza n’ubwiza bw’umwana n’ubutunzi bumuhishemo nk’imbuto yabibwe izavamo ibitunga umuryango mugari cyangwa kwaguka kwawo.

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge avuga ko kwica abagore n’abana nk’abantu ubusanzwe bafatwa nk’abanyantege nke, ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza uko Jenoside yari igamije kuzimya Umututsi aho ava akagera.

Prof. Bayisenge yagize ati “Kwica abagore n’abana ni ikimenyetso cyo kuzimya burundu no gukuraho uwitwaga Umututsi wese aho ava akagera, kuko umugore ni we utwita akabyara, umwana akazakura akavamo inkingi y’umuryango, kubica rero ni umugambi wo guzimya umuryango ngo utazongera gushibuka”.

Minisitiri Bayisenge avuga ko abakoze Jenoside bari bagizwe n’urubyiruko, uyu munsi hakaba habyiruka urundi rubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kubaka Igihugu, ari na ho ababyeyi bafite umukoro ukomeye wo kwigisha urubyiruko rufite mu biganza ejo hazaza h’Igihugu.

Agira ati, “Amateka atagoramye abana bazayakura iwacu mu miryango, ni ho rero nk’ababyeyi dusabwa kwigisha urubyiruko kuko umuryango ni wo gicumbi cy’uburere, turasabwa rero gutuma imiryango yacu iba isoko y’amahoro, indangagaciro n’imibereho myiza y’urubyiruko”.

Minisitiri Bayisenge avuga ko kwica abagore n'abana byari bigamije kurimbura Umututsi wese ngo hatazagira ushibuka
Minisitiri Bayisenge avuga ko kwica abagore n’abana byari bigamije kurimbura Umututsi wese ngo hatazagira ushibuka

Asaba kandi urubyiruko kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose ahubwo rukigira ku miyoborere myiza, aho Igihugu gisaba abagituye kubana neza no gukora cyane kugira ngo bazagire Igihugu kizira umwiryane ahubwo cyubaha uburenganzira bwa buri wese.

Agira ati “Dufite aho dukura amateka meza nko ku ngabo zari iza RPA Inkotanyi kuko zabohoye u Rwanda zigarura ituze n’ubuzima. Nimwigire kuri urwo rugero kuko aho Igihugu kigeze cyiyubaka hari mu biganza byanyu. Mufite ikoranabuhanga ryabafasha kwiga amateka atagoramye kandi nta rwitwazo rwo kuvuga ko mukiri bato kuko ntakibuze ngo umusanzu wanyu muwutange”.

Kwica abagore n’abana bari bahungiye kuri Duwane mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, biri mu bituma Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa gatatu mu kugira imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye kuko gafite isaga 1000.

Abana bazanye indabo ahicirwaga abandi bana
Abana bazanye indabo ahicirwaga abandi bana

Imiryango yazimye ibarirwa hafi mu bihumbi 16, igizwe n’abantu hafi ibihumbi 69, bikaba bigaragaza kubangamira no guca intege umuryango wari ushinzwe kurindwa na Leta nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika.

Uturere twa Karongi, Nyamagabe na Ruhango tuza ku myanya ya mbere mu kugira imiryango y’Abatutsi bishwe ikazima burundu, bikaba bigaragaza ko Jenoside yari igamije kwica Umututsi uwo ari we wese kugira ngo atazongera kubaho.

Abarokotse Jenoside kuri Duwane bavuga ko n’ubwo inzu y’amateka yari yahungiyemo abo bagore n’abana yamaze kugurwa n’Akarere ka Ruhango, hari n’indi byegeranye na yo yicirwaho impinja zikubiswe ku nkuta na yo bifuza ko yagirwa ikindi kimenyetso cy’amateka.

Minisitiri Bayisenge ashyira indabo ahiciwe abana kuri Duwane
Minisitiri Bayisenge ashyira indabo ahiciwe abana kuri Duwane
Inzu yiciwemo abagore n'abana yari iy'umuturage usanzwe ubu yaguzwe n'Akarere ka Ruhango igirwa ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside
Inzu yiciwemo abagore n’abana yari iy’umuturage usanzwe ubu yaguzwe n’Akarere ka Ruhango igirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku nzu y'amateka y'ahiciwe abana muri Jenoside
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku nzu y’amateka y’ahiciwe abana muri Jenoside
Amwe mu mazina y'abana n'abagore biciwe kuri Duwane
Amwe mu mazina y’abana n’abagore biciwe kuri Duwane

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka