Ni amasezerano agamije gutuma ikirangirire Lionel Messi w’Umunya-Argentine, wakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aba ku ruhembe mu kugaragaza isura y’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia.
Kuva kera na kare, inkubi z’imiyaga zivanze n’imvura za karahabutaka zagiye zikorwaho ubushakashatsi zinandikwaho amakuru, ariko kuzishakira amazina bikaba ingorabahizi kubera ko iyo miyaga igira ubukana n’ingaruka bitandukanye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta serivisi n’imwe mu Gihugu harimo na mituweli izongera gutangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe. Ubufasha abaturage bari basanzwe bahabwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo bugiye kuvaho, ahubwo umuntu ni we ugomba kumenya uko abayeho iwe mu rugo akagerageza mu (…)
Ni gake ugera mu murenge ukora ku mupaka mu karere ka Burera, ngo utahe utabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho abenshi baba biganje mu rubyiruko, ndetse no mu bana bato bakavuka bafite icyo kibazo.
Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.
Nyuma y’uko hari abahuguwe n’uruganda GABI rutunganya inzoga mu bitoki mu Karere ka Gisagara bari bavuze ko batishimiye kuba batarishyurwa amafaranga bagenewe yo kwifashisha mu gihe cy’amasomo, tariki 14 Werurwe 2023 aba mbere barayafashe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), gitangaza ko imibare y’Abanyarwanda basakaza amabati mu gihugu yiyongere kurusha abakoresha amategura, bikaba bifite igisobanuro cy’uko n’ubushobozi bwiyongereye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken, kuva tariki ya 15 Werurwe 2023 ari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo barwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023, nibwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wasezeweho bwa nyuma, hagakurikiraho umuhango wo kumushyingura mu ririmbi rya Gisirikare rya Kanombe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko bihaye umuhigo wo kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, mu nama mpuzabikorwa y’Aka Karere yigiraga hamwe uko barushaho kwesa imihigo, umutekano n’izindi gahunda zigamije iterambere (…)
Mu nama ya FIFA ibera i Kigali, Perezida Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’imiyoborere ya Gianni Infantino, wongeye gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe.
Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.
Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 423, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Santrafurika na Sudani y’Epfo, igikorwa cyabaye ku wa 15 Werurwe 2023.
Gianni Infantino wari usanzwe ayobora FIFA, yongeye gutorerwa indi manda mu matora yabereye i Kigali muri BK Arena, aho yari umukandida rukumbi.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023, REG BBC, yaraye ikatishije tike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal amanota 69 kuri 55.
Iyo uvuze Nyirangarama abantu bose bahita bumva ahakorerwa ubucuruzi n’umugabo witwa Sina Gérard, ariko ntibamenye Nyirangarama niba ari izina ry’umuntu cyangwa ahantu.
Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe umukoro wo gushyiraho ingamba zihamye, mu kurandura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe, kandi ngo bidakozwe mu buryo bwihutirwa iki kibazo cyazakomeza gufata indi ntera.
Turmeric/Curcuma cyangwa ikinzari, ni ikirungo cy’ifu ikorwa mu mizi y’ikimera gikomoka muri Aziya, kiba gifite ibara ry’umuhondo, kiri mu muryango umwe na tangawizi.
Umuntu urwaye anjine, uretse kuba yajya kwa muganga bisanzwe, ashobora no gukoresha umuti w’umwimerere akivura anjine, ariko ntakwibagirwa ko imiti y’umwimerere yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bijyanya na anjine ituruka kuri virusi, naho iyo ari anjine ituruka kuri bagiteri biba bisaba gukoreshwa imiti itangwa na muganga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 yunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mubuga ashima uburyo rwitaweho.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Werurwe 2023 Perezida Kagame na Madamu basangiye ku meza n’abashyitsi bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.
Imibiri ibarirwa mu bihumbi icyenda ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu yimuriwe mu Rwibutso rwa Nyundo, mu gihe hitegurwa imirimo yo kuvugurura uru rwibutso.
Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko imyigaragambyo yatejwe n’abakozi bo mu mavuriro ya Leta, yagize ingaruka zikomeya ku bikorwa by’ubuvuzi mu bitaro binini byo muri icyo gihugu, bityo Urukiko rw’ubujurire rukaba rwategetse ko iyo myigaragambyo ihagarara.
Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukuramo inda ku bushake bitera ibibazo by’ihungabana, bikibasira imitekerereze ya muntu ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi, igihe adakorewe ubujyanama mu by’ihungabana.
Mu mvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 werurwe 2023, inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa, akaba ari umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 52 bo mu Karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Muyongwe.
Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa DFAC yavaga i Musanze yerekeza Kigali, yabuze feri igonga ibinyabiziga byazamukaga mu makorosi ya Kanyinya biva i Kigali byerekeza Musanze.
Umunyezamu Mazimpaka André uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru avuga ko amarozi yamuvuzweho mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga Mukura VS yakinnye na Rayon Sports byari byo kuko yemeraga ko bikora.
Mu rwego rw’imikino yateguwe ihuza abitabiriye inama ya FIFA, ikipe y’u Rwanda yari irimo Perezida Kagame yatsinze iya FIFA ibitego 3-2.
Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaro Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, tariki ya 14 Werurwe 2023, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere abagore. Yavuze ko agiye gukosora amakosa yagaragaye mu mikorere ya (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yagaragaje ko ingabo za Angola zigiye koherezwa muri Congo zitajyanywe no kurwana nk’uko benshi babikeka, ahubwo zigiye kureba ko ibyemerwa n’impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo byubahirizwa.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.
Hoteli ya FERWAFA yubatswe kuva mu mwaka wa 2017, yatangiye gukorerwamo bimwe mu bikorwa birimo n’iby’inama ya FIFA ibera mu Rwanda.
Muri Kenya, ahitwa Homa Bay, umugabo witwa Dan Ouma w’imyaka 24, yakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo urupfu, ubwo yarimo akiza umugabo mugenzi we wari urimo kurwana n’umugore we.
Asaga Miliyari 48Frw agiye gushorwa mu kwagura IPRC Kitabi na Karongi ndetse n’amashuri yisumbuye y’imyuga ya Cyanika ryo mu Karere ka Nyamagabe na Muhororo ryo mu Karere ka Karongi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atiyishimiye imvugo irimo ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya.
Umunya Pologne Marcin Oleksy uherutse guhabwa igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza na FIFA (Puskás Award 2023), arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange ya FIFA (FIFA CONGRESS) akaba kandi azanitabira itangizwa ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu Rwanda.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL 2023) REG Basketball club yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya mu itsinda rya Sahara Conference yiyongerera amahirwe yo gukina imikino ya nyuma.
Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, iki gihembo akaba yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyagatare bigishirizaga abana mu mashuri yafunzwe kubera kutuzuza ibyangombwa biyemerera gukora, barishimira ko abana b’incuke bakomorewe bakaba barakomeje kwiga.
Umuvuduko w’amaraso ukabije ushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo uruhererekane rwo mu muryango, kunywa itabi, kuba umuntu arwaye Diyabete, no kuba nta siporo ajya akora. Kugira umuvudko w’amaraso ukabije byongera ibyago byo kugira amaraso yipfundika mu mitsi ntagere ku mutima bikawubuza gukora (heart attacks), (…)
Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.