Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiriye uruzinduko i Burundi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Inama yaherukaga kuba tariki ya 4 Gashyantare 2023 yiga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatirwamo imyanzuro ivuga ko ibihugu byemeye kohereza ingabo bibishyira mu bikorwa vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bafashe umwanzuro ko umutekano urangwa mu Burasirazuba bwa Congo uzagarurwa biciye mu nzira y’ibiganiro, yaba iya Nairobi n’iya Luanda muri Angola, ko utazabyubahiriza, umuhuza mu biganiro, Uhuru Kenyatta azahita atanga raporo ifatweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama.

Bananzuye ko gahunda yo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo igomba gukurikirwa n’ibiganiro kandi mu gihe hari ibyemejwe bitubahirijwe, Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi, akabimenyeshwa kugira ngo abifateho umwanzuro agishije inama bagenzi be.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaraza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo birangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki kibazo u Rwanda rugasanga kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa Politiki bwo kurandura umuzi w’ikibazo nyiri izina.

U Rwanda rwemera ko hubahirizwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi, ijyanye no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’iyi nama yari yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, tariki ya 7 Gashyantare 2023 Congo yatangaje ko itazagirana ibiganiro na M23. Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yabwiye abanyamakuru ko ibyo Abakuru b’Ibihugu bemeje, Leta ye itazabyubahiriza, yerura ko idateze kuganira na M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka