Umuhanzi Davido yahawe umudari w’ishimwe wo ku rwego rw’Igihugu

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa umudari wishimwe wo ku rwego rw’igihugu, nk’abakoze ibikorwa byindashyikirwa ‘Order of the Niger (OON)’.

Davido
Davido

Uru ni urutonde rwashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Repubulika, ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, Muhammadu Buhari, mbere y’umunsi umwe ngo ave ku butegetsi.

Uyu muhanzi aheruka gusohora album nshya yise ‘Timeless’, ndetse nyuma yo kujya hanze yahise ica agahigo ku mbuga zicuruza umuziki, aho yanditse amateka yo kuba alubumu nyafurika ya mbere, yagiye ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa US iTunes.

Iyi album yasohoye tariki 31 Werurwe 2023, ndetse yabaye iya mbere yumviswe cyane kuri Spotify ya Nigeria nyuma ya ‘Love, Damini’ ya Burna Boy.

By’umwihariko indirimbo iriho yise ‘Unavailable’ yakoranye na DJ Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo, ni yo yakomeje kuzamura igikundiro cy’iyi album, ndetse yakoreshejwe cyane na benshi kuri Tik Tok.

Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye b’abanya-Nigeria no muri Afurika muri rusange, aho umuziki we umaze kwigarurira imitima ya benshi.

Davido abinyujije kuri Instagram ye, yishimiye ko yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandukanye bazahabwa umudari wishimwe ku rwego rw’igihugu.

Davido yiyongereye ku bandi bahanzi barimo Teni na Burna Boy, bahawe iki gihembo cy’igihugu na Perezida Buhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka