Kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bizazamura umubare w’abiga mu buryo bw’ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga, n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko hari gahunda yo kuzamura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo abiga mu mashuri atandukanye barusheho kurikoresha, biborohereze mu myigire yabo.

Byatangarijwe mu kiganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation ku bufatanye n’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), cyatambutse kuri KT Radio tariki 29 Gicurasi 2023 aho abatanze ibitekerezo n’abari mu kiganiro bagaragaje ko hakiri icyuho mu kugeza ikoranabuhanga na Interineti mu mashuri.

Lambert Ntagwabira ushinzwe kujyanisha abaturage n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, avuga ko kwiga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga bimaze kugera kuri 46% naho mu mashuri yisumbuye rigeze kuri 61%.

Lambert Ntagwabira
Lambert Ntagwabira

Avuga ko hamaze gushyirwaho ibyumba by’ikoranabuhanga bisaga 850, naho murandasi mu mashuri yisumbuye ikaba iigeze kuri 53%, naho amashuri afite mudasobwa akaba ageze kuri 83%.

Avuga ko impuzandengo yo kugera kuri mudasobwa mu mashuri abanza bigeze ku bana 12 kuri mudasobwa imwe, mu mashuri yisumbuye bigeze kuri mudasobwa imwe ku bana umunani, mu gihe mu mashuri makuru mudasobwa imwe isangirwa n’abanyeshuri batatu.

Mu rwego rwo gufasha abantu kwigira kuri murandasi, Ntagwabira asobanura ko amasomo asaga 700 yamaze gushyirwa ku mbuga z’ikoranabuhanga, kandi ko hari politiki ya Leta y’umuyoboro mugari wa Interineti izafasha gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga.

Avuga ko hari amasezerano amaze gusinywa kugira ngo ibigo bigere kuri interineti, ahateganyijwe kongerwa interineri ku bigo by’amashuri 500, kugeza amashanyarazi ku mashuri, no kuhageza mudasobwa zikenewe, no guhugura abarimu.

Agira ati, “Hari umushinga dufite hamwe n’Ikigo Big Win kizadufasha guhugura abarimu basaga ibihumbi 80, n’abanyeshuri basaga ibihumbi 500.

Audrey Umutesi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi muri E-shuri Ltd, avuga ko batangiye gushyira amasomo yigwa mu ikoranabuhanga ku biga siyansi, n’ibigendanye na yo aho bafite abarimu mu masomo ya siyansi bafasha abana kubafasha mu kwihugura.

Audrey Umutesi
Audrey Umutesi

E-shuri ifasha mu bigo by’amashuri bakabona amasomo mu buryo bwa iyakure hifashishijwe amajwi, cyangwa amajwi n’amashusho ku buryo umwana ashobora no kuryifashisha kuri telefone.

Agira ati “Nk’urugero umwana ashobora kwirebera uko umutsi utembereza amaraso mu mubiri, akabanza kubyirebera n’amaso ubundi akajya gucukumbura ngo amenye uko bikora akarushaho kuvumbura”.

Gilbert Kayinamura ushinzwe ubucuruzi mu kigo gishinzwe gukwirakwiza murandasi (Broadband Systems Corporation - BSC) avuga ko ku bigo by’amashuri hagenda hashyirwa ibikorwa remezo byo kuyihageza hifashishijwe imigozi, cyangwa igendanwa.

Avuga ko kugeza ubu amashuri agera ku 2000 yamaze kugerwaho n’ubwo buryo bwo kuhageza murandasi, bikaba biteganyijwe ko hari andi mashuri azagezwaho murandasi ahari ibikorwa remezo bijyana n’ikoranabuhanga.

Hari imbogamizi zikwiye gukemuka kugira ngo ikoranabuhanga ryiyongere mu mashuri

Umutesi avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu ikoranabuhanga mu mashuri, harimo imyumvire ku babyeyi bafata ikoranabuhanga nk’iry’abifite gusa.

Icyakora ngo imyumvire igenda izamuka uko iminsi igenda ishira kuko byagaragaye ko mu gihe cya Covid-19, abantu bize mu ikoranabuhanga banarikoresha mu bindi bikorwa birimo nko kwishyurana amafaranga no guhaha, zimwe mu mbogamizi zagaragaye zikaba ari ubushobozi bukeya bwa murandasi.

Agira ati “Abantu barabyumva ariko bakagira ikibazo cy’umuyoboro wa Interineti utihuta, gusa imyumvire hari aho imaze kuva n’aho igeze, kuko usanga abana n’abakuru bagerageza gukora ubushakashatsi”.

Naho ku birebena n’ibiciro bya interineti bikiri hejuru, agaragaza ko na yo ari imbogamizi ku buryo hari abagowe no kwigurira interineti ngo bakoreshe umuyoboro wa E-shuri, aho umwarimu aba ashobora gukoresha uburyo bw’amajwi n’amashusho kugira ngo umwarimu ahure n’abanyeshuri.

Agira ati, “Turifuza ko niba bishoboka ababishinzwe bashyiraho uburyo bwo kugabanya ibiciro bya interineti, kuko ni yo ikibangamiye bamwe mu bashaka gukurikira amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Gilbert N. Kayinamura
Gilbert N. Kayinamura

Kayinamura avuga ko amashuri yigisha mu ikoranabuhanga yatangiye kwiyongera mu cyaro kuri bimwe mu bigo by’amashuri akoresha ubwo buryo angana na 30%, andi akaba ari mu mijyi mu gihe bashaka kongera umubare wayo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi.

Agira ati, “Hari andi mashuri 1500 tugiye gushyiraho uburyo bwa interineti ikoresha imigozi, uko twongera amashuri yo mu cyaro niko n’andi byegeranye agerwaho ku buryo mu myaka ibiri iri imbere tuzaba tugeze ku mubare ushimishije”.

Kayinamura avuga ko hari ibikoresho biri mu mashuri by’ikoranabuhanga ariko abanyeshuri ntibabikoreshe. Avuga ko hakomeje guhugurwa abarimu kugira ngo babashe kubikoresha, kongera umubare w’ibyumba by’ikoranabuhanga ku mashuri no kugabanya ikibazo cy’ibiciro bya interineti.

Agira ati, “Hari ibibazo bijyanye n’ubushobozi bw’abarimu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ibiciro bya interineti, ariko biri gukurikiranwa ngo bikemuke”.

Umutesi avuga ko integanyanyigisho ziri kuri E-shuri, ziteganywa na porogaramu isanzwe ya Minisiteri y’Uburezi, kandi hashakwa abarimu babifitiye ubumenyi, gukurikiranya amasomo ajyanye n’umwaka w’ishuri, ku buryo umwarimu adaca ku ruhande ngo yigishe umwana ibyo adakwiye kwiga.

Agira ati, “Umwana aba areba ibyo agezeho, umwarimu na we aba akurikiranya amasomo, ndetse n’umubyeyi aba ashobora gukurikirana uko umwana yiga kandi nyuma y’amasomo tubaha ikizamini ku buryo umwana wagize ikibazo mu myigire aba ashobora kwitabwaho mu bundi buryo”.

Hateganyijwe kandi guhuza gahunda z’ibiruhuko aho abanyeshuri bashobora gukoresha ibyumba by’ikoranabuhanga aho babituriye bari mu biruhuko, no kongera mudasobwa mu bigo by’amashuri zikava kuri 50 zikagera ku 100 no kuzigeza ku bigo bitazigiraga.

Avuga ko ubwo buryo kubwinjiramo bisaba kwemeza porogaramu ya E-shuri kuri telefone, hagakurikizwa amabwiriza arimo kwinjira nk’umwarimu cyangwa kwinjira nk’umunyeshuri.

Hakenewe ibikorwa remezo ku mashuri ari kure mu byaro kuko hakenewe gushyirwa umuriro w’amashanyarazi, kugabanya ibiciro bya interineti bigendanye n’ubushobozi bw’ibigo by’amashuri.

Kayinamura avuga ko Leta yatangiye ibiganiro n’ibigo biyicuruza igahenduka bihereye ku mashuri, gushyiraho ibikoresho byo gutanga interineri mu ngo, akaba asaba ababyeyi kwemerera abana gukoresha interineti igihe bishoboka.

Reba ikiganiro cyose hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka