Inganda z’impu zizaba zabonye ikaniro bitarenze umwaka utaha - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu zikeneye aho gukorera, kwihangana bitarenze umwaka utaha(2024) hakabanza kuboneka ikaniro (tanerie) ry’impu mbisi ritangiza ibidukikije.

Inganda zikora ibikomoka ku mpu zirasabwa kwihangana hakaboneka ikaniro
Inganda zikora ibikomoka ku mpu zirasabwa kwihangana hakaboneka ikaniro

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inganda na ba rwiyemezamirimo muri MINICOM, Evalde Murindankaka, avuga ko abatunganya impu zamaze gukanwa bo n’uyu munsi bashobora guhabwa aho bakorera, ariko kubona uruganda rukana impu mbisi ngo biracyasaba imyiteguro.

Murindankaka avuga ko bateganya gukoresha ubutaka buri mu Karumuna mu Bugesera, hegereye amazi kandi kure y’aho abaturage bashobora kumva umunuko, bikajyana n’uko ayo mazi yakoreshejwe yakongera gutunganywa, ari na byo ngo bihenze cyane mu rugendo rwo gutunganya ibikomoka ku mpu.

Ati "Kugeza ubu dufite site eshatu dushobora gushyiramo zone y’inganda zikana impu mbisi, ariko bikagendana no kuba turimo kubishakira igishoro. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) izi ingengo y’imari ikenewe, ariko turimo no gukorana na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB/BAD)".

Kamayirese Jean D'Amour yatorewe kuyobora Ihuriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu n'ibizikomokaho
Kamayirese Jean D’Amour yatorewe kuyobora Ihuriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu n’ibizikomokaho

Murindankaka avuga ko BAD ishima uwo mushinga kuba ari umwe mu ishobora kurengera ibidukikije, ku buryo ngo inganda zikana impu mbisi zizaba zabonye aho gukorera bitarenze umwaka utaha wa 2024.

Abayobozi b’inganda zikusanya zikanatunganya impu n’ibizikomokaho, bari bamaze icyumweru biga guhuza imikorere, bakaba bashoje amahugurwa bitoyemo abahagarariye amabagiro n’inganda z’ibikomoka ku mpu, zizakoresha ikoranabuhanga.

Mu byo abantu bakunze kubona bikozwe mu mpu hari inkweto, imikandara, imikoba yambazwa ibintu bitandukanye nk’amasaha, ibikapu (amasakoshi), intebe, ingoma n’imyamabaro (cyane cyane amakoti).

Abayobozi b’inganda z’impu bavuga ko bamaze igihe bahugurwa ku buryo icyanya cy’izo nganda kizajyaho, uburyo kizagenzurwa ndetse n’uburyo kizatanga umusaruro ku bazaba barashyizeho izo nganda.

Mukashyaka Germaine, umunyamabanga w'Ihuriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu
Mukashyaka Germaine, umunyamabanga w’Ihuriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu

Umunyamabanga w’Ihuriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu n’ibizikomokaho, Mukashyaka Germaine, agira ati "Kugeza uyu munsi turindiriye ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’ishinzwe Ibikorwa Remezo (MININFRA), batugaragariza aho izo nganda zigomba kujya".

Ati "Icyo ni cyo kibazo dufite kugira ngo ijambo ry’Umukuru w’Igihugu wasabye Minisitiri wa MINICOM ibijyanye n’igihe izo nganda zizajyaho, rishyirwe mu bikorwa".

Mukashyaka avuga ko abashoramari mu bijyanye no kubaga no gutunganya ibikomoka ku mpu bahari mu Rwanda, kandi bari ku rwego rushoboye guteza imbere politiki y’inganda mu Rwanda.

Avuga ko hashize igihe kinini cyane bategereje kwerekwa ahashyirwa icyo cyanya cy’amabagiro n’inganda zitunganya impu, ariko bakaba ngo bataramenya igihe bazahabwa igisubizo.

Abo bikorera mu bijyanye no guteza imbere ibikomoka ku mpu, bitoyemo Umuyobozi witwa Kamayirese Jean D’Amour uzobereye mu gukusanya impu no kuzikana, Umunyamabanga akaba ari Mukashyaka Germaine.

Umujyanama w’iryo huriro rigamije gushyiraho inganda zitunganya impu n’ibizikomokaho watowe, ni Habumugisha Michel, ushinzwe Ubugenzuzi n’Ikoranabuhanga akaba ari Umuhorakeye Marie Jeanne de Chantal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka