Umuraperi Ish Kevin yateguje abakunzi be Album ye ya mbere

Umuraperi Semana Kevin umaze kwamamara ku izina rya Ish Kevin, mu njyana ikunzwe n’urubyiruko ya ‘Trappish’, yateguje abakunzi be album yise ‘Blood, Sweat and Tears”.

Ish Kevin yateguje abakunzi be Album ye ya mbere
Ish Kevin yateguje abakunzi be Album ye ya mbere

Uyu muraperi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo yatangaje ko agiye gusohora iyi album ari nayo ya mbere.

Ish Kevin agiye gusohora album Blood, Sweat and Tears, nyuma yo gukora mixtape ebyiri na EP ebyiri kuva yatangira urugendo rwa muzika mu 2019.

Mu mpera za 2022, Ish Kevin yari yasohoye EP [Extended Play] yise ‘Long Way Up’, igizwe n’imbumbe z’indirimbo enye, harimo iyo yise ‘Full Stop’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Mu butumwa yasangije abakunzi be yavuze ko iyi album ye ya mbere yitegura kubasangiza, yayikomoye ku bihe bikomeye yanyuzemo.

Yagize ati “Iyi igiye kuba Album yanjye ya mbere. Ni ubuhanzi bukomeye bwakomotse ku biteye ubwoba byinshi, akababaro, guhemukirwa, imvururu zitandukanye n’ibiyobyabwenge. Byose ni amasomo menshi nize haba mbere cyangwa ubwo nakoraga ibi.”

Yakomeje avuga ko iyi album ari iyo kwishimira, kuko yuzuye ubuhanzi busengereye umunezero urukundo.

Umuraperi Ish Kevin yari amaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Saga’ yahuriyemo na SK. Yatunganyijwe na Pro Zed isozwa na Logic Hit, mu buryo bw’amajwi naho yakozwe na Tn Zethy.

Ish Kevin yari aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi icumi, bakwiye guhangwa amaso ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2023.

Uru ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwa Audiomack rusanzwe rwumvirwaho umuziki. Rwarebeye hamwe uko ibihangano by’abahanzi b’abanyafurika bakiri bashya biri kwitwara, ishingira ku mubare w’abumvise ibihangano byabo mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Mu 2022 nabwo indirimbo yise ‘No Cap’ yashyizwe ku rutonde rw’igitangazamakuru cy’Abongereza, GRM Daily, rugaragaza ndirimbo zirindwi nziza ziri mu njyana ya Drill ku rwego rw’Isi.

Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko, akaba ari umwe mu baraperi bagezweho babikesha indirimbo ze zikundwa n’abatari bake, mu bakurikira umuziki we hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ish kevin nuwambere ndamukunda mwampuje nawe

Isingizwe aimable yanditse ku itariki ya: 24-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka