Huye: Ishuri Elena Guerra ryashishikarije abana kwiga cyane, berekwa ibihembo bibategereje

Mu gihe hasigaye igihe kitari kirekire ngo abanyeshuri batangire ibizamini bisoza umwaka, abana biga mu ishuri Elena Guerra riherereye mu mujyi wa Huye, beretswe ibihembo byagenewe abazitwara neza kurusha abandi, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga bashyizeho umwete.

Ibikapu byo gutwaramo amakaye biri mu byo abazitwara neza bazahembwa
Ibikapu byo gutwaramo amakaye biri mu byo abazitwara neza bazahembwa

Ibyo bihembo byagenewe abazaba aba mbere, aba kabiri ndetse n’aba gatatu muri buri shuri, haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Muri byo harimo ibikapu byo gutwaramo amakaye, imyenda yo gukorana siporo, amasaha na gourdes zo gutwaramo amazi.

Umuyobozi w’iri shuri, Sr Consolatie Mukarurangwa, avuga ko n’ubusanzwe bahemba abana bitwaye neza kurusha abandi, ariko ko mbere ibyo bihembo babigaragarizaga abana bahita banabahemba, basoza amasomo.

Uyu mwaka bahisemo kubibereka mbere, nk’uburyo bwo kubashishikariza kwiga cyane, bazi n’ibyo bazahembwa, mbese nk’uko ababyeyi na bo babigenza iyo barimo gushishikariza abana gukorera ku ntego.

Ati “Noneho twashatse kubibereka mbere, kugira ngo babiharanire. Hari igihe umwana aba yiga bisanzwe, avuga ati ningira amanota 80 birahagije. Ariko noneho iyo umweretse ikintu, akireba hariya, bituma rya reme ry’imyigire rirushaho kugerwaho.”

Umuyobozi w'ishuri Elena Guerra, Consolatie Mukarurangwa
Umuyobozi w’ishuri Elena Guerra, Consolatie Mukarurangwa

Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko na mbere hose bakunda kuhazana abana babo ku bw’ubumenyi bahakura, ariko n’uburere, kuko bashima uburere abihayimana batanga, ariko ko n’ubu buryo bwo gushishikariza abana gukorera ku ntego babushimye.

Marie Goretti Tuvugishapule ati “Buriya iyo ubwira umwana uti genda wige, kora umukoro, kurikira mwarimu, hari icyo bitanga. Ariko noneho iyo abyikoreye we ubwe, akavuga ngo ngiye gukorera kiriya, arushaho kuvumbura ubwenge no gukurikira isomo arikunze, kandi afite icyo ashaka kugeraho.”

Adrien Habineza wo muri komite y’ababyeyi ati “Ujya ubibona mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi. Igikombe baba baragishyize hariya bati abazatsinda ni bo bazagitwara. Natwe twashatse kubereka ibikombe bibategereje mu mpera z’umwaka w’amashuri.”

Ibihembo bitandukanye
Ibihembo bitandukanye

George Muragwa, umukozi wa NESA ushinzwe ubugenzuzi bw’uburezi mu Karere ka Huye, yashimye iri shuri nk’uko n’ubusanzwe rigaragara mu ya mbere afite abana batsinda neza, anabashishikariza kurushaho gukora neza.

Ishuri Elena Guerra kuri ubu ririmo abanyeshuri bakabakaba 700, harimo ababarirwa mu 100 biga mu ishuri ry’inshuke, 382 biga mu mashuri abanza ndetse na 198 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Abana biga muri Elena Guerra beretswe ibizahembwa abazitwara neza
Abana biga muri Elena Guerra beretswe ibizahembwa abazitwara neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri shuri rwose rikomeze rikataze mu gutanga uburezi n’uburere bifite ireme njk’uko risanzwe ribikora.

Buriya n’abatarizi barimenye uburezi gaturika ku isonga

TWAGIRIMANA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka