Umujyi wa Kigali wifuza kugenerwa ingengo y’imari yihariye mu by’Ubuzima

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba inzego zitandukanye zibifite mu nshingano, ko zabagenera ingengo y’imari yihariye muri serivisi z’ubuzima, kubera ko bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze bateganyiriza.

Urujeni avuga ko Umujyi wa Kigali ugendwa n'abantu benshi harimo n'abahagirira ibibazo bakavuzwa kandi batarateganyirijwe
Urujeni avuga ko Umujyi wa Kigali ugendwa n’abantu benshi harimo n’abahagirira ibibazo bakavuzwa kandi batarateganyirijwe

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, mu nama mpuzabikorwa kuri serivisi z’ubuvuzi mu Mujyi wa Kigali, yari ihurije hamwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye zitanga servisi z’ubuvuzi, nk’ibigo Nderabuzima, ibitaro n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibi biratangazwa mu gihe Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ubereyemo umwenda ibitaro biwukoreramo, amafaranga y’u Rwanda arenze Miliyari imwe, aturuka ku bantu baba barajyanywe kubyivurizamo bakuwe ahantu hatandukanye.

Ni umwenda Umujyi wa Kigali ufitiye ibitaro bitanu by’Uturere, harimo amafaranga y’u Rwanda 634,453,747 bafitiye ibitaro bya Kibagabaga, agera kuri 34,578,962 bafitiye ibitaro bya Kacyiru, ibya Masaka byo babirimo umwenda ungana na 16,759,639, ibya Nyarugenge babifitiye 176,458,446 hamwe n’arenga miliyoni 208 bafitiye ibitaro bya Muhima, yiyongera ku yandi agera kuri miliyoni 207 bafitiye ibitaro bya Ndera.

Abatanga serivisi z'ubuzima bavuga ko bahura n'ibibazo byo kwakira abantu badafite ubushobozi bwo kuzishyura
Abatanga serivisi z’ubuzima bavuga ko bahura n’ibibazo byo kwakira abantu badafite ubushobozi bwo kuzishyura

Umujyi wa Kigali uvuga ko ari umwenda uturuka kuri serivisi zitandukanye zihabwa abaturage, ariko ukaba uterwa n’uko batigeze babiteganyiriza, kubera ko ari serivisi ziba zahawe abaturage batabarirwa muri uwo Mujyi, ahubwo abenshi baba ari abahagenda bitewe n’imiterere yawo, bakahagirira ibibazo bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.

Ubusanzwe buri mwaka Umujyi wa Kigali ugenerwa ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 10,783,526,666 agenewe serivisi zitandukanye z’ubuzima.

Alice Umwali Kagorora, umucungamutungo ku bitaro bya Muhima, avuga ko abantu benshi bakunda kuza kwivuza badafite ubwishyu, ari abagore baba bafatiwe n’inda ku muhanda cyangwa abana barembye mu ngo, ngo ni ikibazo gihangayikishije.

Ati “Ni ikibazo gihangayikishije kubera ko dushobora kubura imiti abandi baje batugana, mu gihe amafaranga y’abatishyura aramutse yiyongereye, kubera ko nko mu mezi nk’abiri tuba dufitemo nka miliyoni eshanu cyangwa esheshatu gutyo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko kuba Umujyi wa Kigali ugendwa n’abantu benshi batandukanye, hari abakunda kuhagirira ibibazo, bakajyanwa kwa muganga kubera ko kuba atari abanyakigali bidakuraho ko ari Abanywaranda, bagomba kuvurwa, ariko kandi ngo hakwiye ingengo y’imari yihariye.

Ati “Ntabwo tuba twarabateganyirije, ntituba tuzi umubare wabo, ariko tujye tugenerwa ingengo y’imari y’umwihariko izatuma tubasha kwishyura izo nyemezabwishyu igihe zibonetse, kuko iyo dutangira umwaka dukora igenamigambi, tugendeye ku mibare y’abaturage dufite. Umubare w’abazinjira, abazaharwarira cyangwa abashobora kuhagwa tukishyura uburuhukiro, ntabwo tuba twarabateganyirije.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Valens Ndonkeye, avuga ko n’ubwo ibitaro bidacuruza kuko bifite inshingano yo kuvura ababigana, ariko ikibazo cy’ababigana badafite ubwishyu gihangayikishije.

Ati “Turagenda tubona abantu benshi baza badafite ubushobozi, ni ikibazo kidukomereye, sinzi ko wavuga ngo wagiharira Umujyi wa Kigali, nta n’ubwo wanagiharira Minisiteri y’Ubuzima yonyine. Ngira ngo ni ikibazo kigomba kuganirwaho n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima, hakarebwa uburyo bwiza bwatuma bino bitaro bidakomeza guhomba ayo mafaranga.”

Ndonkeye avuga ko ikibazo cy'abantu bavurwa badafite ubushobozi gikomeye ku buryo gikwiye kuganirwaho n'inzego zitandukanye
Ndonkeye avuga ko ikibazo cy’abantu bavurwa badafite ubushobozi gikomeye ku buryo gikwiye kuganirwaho n’inzego zitandukanye

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa ibitaro by’Uturere bitanu, Ibigo nderabuzima 36, hamwe n’amavuriro y’ibanze 90, hakiyongeraho amavuriro yigenga agera ku 152, byiyongeraho ibindi biri ku rwego rw’Igihugu birimo CHUK, ibyitiriwe Umwami Faisal, ibya Gisirikare bya Kanombe n’ibya Ndera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka