Nyaruguru: Kutabonera ifumbire ku gihe n’imihanda mibi, bimwe mu bibangamiye abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bishimira ko cyabahaye akazi kikaba kibaha n’amafaranga, ariko ko kutabonera ifumbire ku gihe no kuba imihanda bifashisha yarapfuye, bibabangamira.

Bifuza kubonera ifumbire ku gihe n'imihanda igakorwa
Bifuza kubonera ifumbire ku gihe n’imihanda igakorwa

Uwitwa Uwayisaba avuga ko ifumbire bifashisha mu cyayi ibageraho bitinze, ati “Duhabwa ifumbire y’icyayi, ariko hari igihe itugeraho itinze, ugasanga tuyishyize mu mirima nk’igihe izuba ritangiye kuva. Nibura ifumbire yo mu gihembwe cy’ijagasha ibonetse nko mu kwezi kwa gatatu, byadufasha.”

Yungamo ati “Ikindi twifuza nk’abahinzi b’icyayi, ni uko Leta natwe yadutangira nkunganire mu ifumbire, kuko itugeraho ihenze.”

Alexis Mutungirehe we avuga ko imihanda mibi ibabangamira, haba mu guhinga icyayi ndetse no mu kugisarura.

Agira ati “Iyo turiho duhinga icyayi, ingemwe zitugeraho biruhanyije kubera ko imodoka zitabasha kugera mu mirima yose, bitewe n’imihanda mibi. Umusaruro na wo usanga abahinzi bawikorera ku mutwe, kubera ko kuva mu mirima kugera ku muhanda munini biruhanya, bitewe n’imihanda mibi, usanga mu gihe cy’imvura inyerera.”

Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafiri, yaganiraga n’abahinzi b’icyayi bahagarariye abandi tariki 24 Gicurasi 2023, Mutungirehe yamugejejeho icyifuzo cy’uko Leta y’u Rwanda yafatanya n’umufatanyabikorwa ‘Wood Foundation’, ubafasha ubicishije mu mushinga SCON, bakabasha kugira imihanda mizima.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda na Wood Foundation Africa twabasaba ko mu byiza batugejejeho mu buhinzi bw’icyayi, badufasha no gutunganya imihanda, kugira ngo dukomeze kugira umusaruro uhagije.”

Aba bahinzi banagaragarije Minisitiri w’Ubuhinzi, icyifuzo cy’uko nk’uko n’abandi bahinzi bakurirwaho imisoro, na bo bagenzerezwa gutyo.

Ku bijyanye n’imihanda idakoze, Minisitiri Musafiri yagize ati “Abazi Nyaruguru mu myaka 10 ishize, bazi ko ibyagezweho ari byinshi. Imihanda ya kaburimbo yarahageze ariko haracyari urugendo kuko imihanda yinjira mu byaro aho icyayi kiri, kugira ngo kigere ku isoko cyangwa ku nganda yo itaratunganywa, ariko gahunda irahari. Mu gihe kitarambiranye na yo izakorwa.”

Icyayi kimererwa neza iyo cyitaweho neza, ariko abagihinga bavuga ko ifumbire ijya ibageraho itinze
Icyayi kimererwa neza iyo cyitaweho neza, ariko abagihinga bavuga ko ifumbire ijya ibageraho itinze

Ku bijyanye n’icyifuzo cya nkunganire ku ifumbire, Minisitiri w’Ubuhinzi avuga ko Leta iyitanga ku bihingwa ngandurarugo, ariko ko itayitanga no ku bihingwa ngengabukungu.

Ati “Dushyiraho igiciro cy’ibihingwa ngengabukungu ku buryo ayo abahinzi bishyurwa, abasha kwishyura iyo fumbire, akishyura abasoromyi ndetse n’imirimo yakozwe, hagasigara inyungu yagirira akamaro umuhinzi.”

Imisoro na yo, ngo ntiyakurwaho ku bihingwa ngengabukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka