Babyaye umwana wa mbere nyuma y’imyaka 14 bashakanye

Muri Ghana, nyuma y’imyaka 14 bashakane nta mwana barabyara, umugabo witwa Frank Armah n’umugore we Christiana, babyaye umwana wabo wa mbere.

Bishimiye kubona umwana nyuma y'imyaka 14 bategereje
Bishimiye kubona umwana nyuma y’imyaka 14 bategereje

Tariki 22 Mata 2023, nibwo bizihije isabukuru y’imyaka 14 bashakanye, mu gihe uwo mwana wabo w’umuhungu babyaye nyuma yo gutegereza igihe kirekire kingana gityo, we yavutse ku itariki 25 Gicurasi 2023.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Tuko’ cyo muri Kenya, ivuga ko uwo muryango wari umaze iyo myaka yose utegereje, usengera mu Iterero ry’Abapantekoti ry’ahitwa Kasoa, mu Ntara yo hagati muri Ghana.

Rwari urugendo rutoroshye kandi rubabaje, aho abo bombi ngo bivuje igihe kirekire, bakanywa imiti itandukanye, ndetse bakajya no mu buvuzi bwa gakondo, ariko byose ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma y’iyo myaka 14, ibitangaza by’Imana byaje kugera muri uwo muryango wabo, babyara umwana w’umuhungu wavukiye ku bitaro bya Ridge, biherereye i Accra mu Murwa mukuru wa Ghana.

Nyuma yo kwibaruka uwo mwana, Christina yagize ati “Noneho ubu mfite ibyishimo, n’umugabo wanjye arishimye na we. Tuzahora iteka dushima Imana cyane, yageze aho igasubiza amasengesho yacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMANA ISHIMWE KO YUMVA GUSENGA KWABAYO, IBAKOMEREZE MURUWO MUNEZERO BAZABYAREMO N,ABANDI BENSHI,

nezerwa brianne yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

IMANA ISHIMWE KO YUMVA GUSENGA KWABAYO, IBAKOMEREZE MURUWO MUNEZERO BAZABYAREMO N,ABANDI BENSHI,

nezerwa brianne yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Barakoze kwihangana ntibatandukane cyangwa ngo bacane inyuma nkuko bamwe babigenza.Gusa tujye twibuka ko umwana ari impano y’imana.Ikibabaje nuko benshi,aho kuyishima,bakora ibyo itubuza kandi ku bwinshi.Urugero ni abantu millions na millions bakora ubusambanyi.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,ntibazaba mu bwami bwayo.

gatete yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka