BK Group yabonye Miliyari 17.9Frw z’inyungu mu gihembwe cya mbere cya 2023

Itsinda ry’ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK TechHouse, BK Insurance na BK Capital ryatangarije abanyamigabane n’abakiriya muri rusange ko rikomeje kubungukira, nyuma yo kubona inyungu irenga miliyari 17 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023.

Umuyobozi Mukuru (CEO) wa BK Group, Béata Habyarimana, avuga ko iyo nyungu bayikesha ahanini kuba ibiciro ku masoko byatangiye kumanuka kuva kuri 18% kugera ubu kuri 17%, ndetse no kuba hari ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bizana amadevize.

Habyarimana yagize ati “Urwego rwa BK Group turacyafite umwanya wa mbere mu gucuruza amafaranga y’amadevize. Twabashije kubona umusaruro wa miliyari 17.9Frw (ari yo angana na miliyoni 13.2 z’amadolari ya Amerika), bikaba bigaragaza ukwiyongera kungana na 28% k’umusaruro ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize”.

Umuyobozi Mukuru (CEO) wa BK Group, Béata Habyarimana
Umuyobozi Mukuru (CEO) wa BK Group, Béata Habyarimana

Habyarimana avuga ko umusaruro ku ishoramari ryakozwe ndetse n’umusaruro ku mutungo wose BK Group ifite wiyongereye, kuko imigabane ku mutungo wose yungutse 4% mu gihe ishoramari ryashyizwe mu kigo ryazamutseho 22%.

BK Group irizeza abanyamigabane ko uyu mwaka wa 2023 uzajya kurangira bamenye inyungu bazagabana nk’uko izagenda yiyongera uko buri gihembwe gishira.

BK Group yishimira ko inguzanyo zitishyurwa ari nke cyane ugereranyije n’ibindi bigo by’imari kuko yo ngo ikiri munsi ya 2%, ndetse ikaba yizeza abasaba inguzanyo ko izakomeza kuzitanga ku giciro kiringaniye nk’icyo bakomeje kuzifatiraho mu gihe gishize.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nka BK App riri mu by’ingenzi bituma habaho imikorere igezweho ifasha umukiriya gucunga neza inguzanyo, ndetse no kwishyura ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga nko mu Bushinwa, ku bufatanye n’ikoranabuhanga ryitwa ‘Ali Pay’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka