Imiryango yazimye muri Jenoside ni imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze - Minisitiri Bayisenge

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ku mugoroba wa tariki 27 Gicurasi 2023, yavuze ko iyi miryango ari imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze, bityo kikaba gifite umukoro wo gukomeza kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.

Minisitiri Bayisenge avuga ko imiryango yazimye amuri Jenoside ari imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze
Minisitiri Bayisenge avuga ko imiryango yazimye amuri Jenoside ari imbaraga zikomeye Igihugu cyabuze

Yagize ati “Ndazirikana ubuzima bwabo bambuwe, ndazirikana inzozi bari bafite, urukundo n’urugwiro byabarangaga. Ndazirikana ko ubuzima bambuwe ari imbaraga zikomeye iIgihugu cyatakaje! Ntabwo bazazima turiho”.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bakoze ibishoboka byose, bongera kubaka umuryango nyarwanda wasenyutse kubera amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza bwashyizeho gahunda zitandukanye zo kubaka umuryango no gusubiza agaciro Umunyarwanda. Ubu biteye ishema kwitwa Umunyarwanda, urugendo rwo kwiyubaka turacyarukomeje.”

Yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside, ziharanira kubaka Igihugu buri Munyarwanda wese yibonamo.

Habaye ijoro ryo kwibuka
Habaye ijoro ryo kwibuka

Mu ijambo rye, Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano z’Abanyarwanda n’abandi bantu bose bumva ko uburenganzira bwo kubaho ari ntakorwaho.

Ati “Igihe twibuka imiryango yazimye tujye dushimira Inkotanyi zitanze bakarwanya ubutegetsi bubi, bwari bwiyemeje kurimbura Abatutsi, ariko hakaba hari abarokotse. Igitambo cy’Inkotanyi tujye tukizirikana iteka ryose."

Nkuranga avuga ko igihe hibukwa imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bijye biba umwanya wo gushima, gushimira abana b’u Rwanda, abasirikare ba APR Inkotanyi, ku isonga Nyakubahwa Paul Kagame wari ubayoboye.

Hatanzwe ibiganiro bigaragaza uburyo imiryango yazimye ari ikimenyetso ntakuka, cyo kurimbura Abatutsi.

Jean Pierre Nkuranga
Jean Pierre Nkuranga

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kuva kera, kuva muri 1959, mu 1963 ndetse no mu 1992. Ibi bigaragaza ko Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye imiryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.

Batanze ubuhamya
Batanze ubuhamya
Abitabiriye kwibuka bari benshi
Abitabiriye kwibuka bari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabazirikana,bazize uko baremwe,Genocide never again

nezerwa brianne yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

turabazirikana,bazize uko baremwe,Genocide never again

nezerwa brianne yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka