Intore z’abacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana bazwi nk’“Imbaturabukungu”, ku wa ku wa 04 Kamena 2015, bahigiye ubuyobozi bw’aka karere ko bagiye kugafasha kubaka gare y’imodoka igezweho mu Mujyi wa Rwamagana maze biha amezi atandatu gusa ngo babe batangiye imirimo.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 1Kanama 2015, yungutse abapolisi bato 1148 barimo ab’igitsina gore 181, binjijwe muri uyu mwuga nyuma y’amahugurwa y’ibanze abinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda bari bamazemo amezi 7 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, yari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na superefegitura byahujwe bigahinduka Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta kwirinda (…)
Itorero “Garukurebe” ryo mu Karere ka Rwamagana ryakiranye ibyishimo impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ryari ryaremerewe na Perezida Paul Kagame, nk’inkunga yo kurifasha mu ngendo zo gusakaza umuco Nyarwanda hirya no hino.
Iteroro garukurebe ryo mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015,ryaramukiye mu birori byo kwakira impano y’imodoko yo mu bwoko bwa Coaster bagabiwe na Perezida Kagame mu buryo bwo kuborohereza urugendo bajya mu bitaramo.
Abapolisi 30 barimo Abanyarwanda ndetse n’Abagande, kuva ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2015, bateraniye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu mahugurwa y’ iminsi ine agamije kongerera ubushobozi Polisi zombi mu bijyanye n’ubufatanye bwo kwitegura ndetse no guhangana n’ibiza.
Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana cyibutse ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Niyo yari inshuro ya mbere cyibutse mu buryo bw’umwihariko abakozi b’iri vuriro n’abarwayi bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.
Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko mu gihe abakuru b’imidugudu 474 igize aka karere baba inyangamugayo kandi bakumva neza agaciro k’imihigo n’uburyo ikorwamo, ngo byatuma akarere gatera imbere bidasubirwaho.
Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 201, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.
Abashoramari umunani bo mu Ntara ya Manisa yo muri Turukiya bishimiye iterambere n’amahirwe mu ishoramari bigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi ngo ku buryo byabahaye icyizere cyo kuzahashora imari yabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abagize urwego rwa Polisi kubaka ubushobozi mu bumenyi bufasha Polisi kurinda umutekano w’abaturage ariko muri byose bakora bakarangwa n’ikinyabupfura ngo kuko imbaraga zose n’ubushobozi baba bafite, nta cyo byabamarira batagira ikinyabupfura.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2015, igiye kunguka aba-Ofisiye bato 462, barimo ab’igitsina gore 51, basoje amahugurwa abinjiza mu cyiciro cy’aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda (Officer Cadets) bari bamazemo igihe gisaga umwaka mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Mu mukwabu wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 6 na 7 Gicurasi 2015; hataruwe abantu babagaga ingurube itapimwe n’umuganga w’amatungo ndetse hamenwa litiro 425 z’inzoga zitemewe, ibi byose ngo bikaba byashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bari kubifata.
Umugabo witwa Musemakweli Théoneste yishe umusore witwa Riberakurora Ramazani w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Bacyora, Akagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana amukubise ifuni mu mutwe, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 04 Gicurasi 2015.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana bibumbiye muri Koperative “Abishyize hamwe” basana inkweto bagakora n’ibindi bikorwa by’ubukorikori, batangaza ko gutinyuka bagahanga umurimo byatumye babasha kwibeshaho neza mu miryango yabo ndetse bagahamya ko umuntu ufite ubumuga na we ashobora gukora imirimo imuteza imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ubutegetsi bubi bwayiteguye ari na bwo bwatumye ishoboka kandi igakoranwa ubukana, ngo kuko abaturage bari basanzwe babanye neza kandi hamwe na hamwe bari bagerageje kuyirwanya.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, aravuga ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushaka kurusubiza mu icuraburindi rya Jenoside azabigwamo, kuko u Rwanda rutazihanganira ushaka gusenya ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho biyushye akuya.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance arasaba abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guhinduka bakabana n’abandi mu mahoro n’ubwiyunge kandi akerurira n’abanze kubireka ko barimo guta umwanya bibeshya kuko Jenoside idashobora kongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Kuba abaganga bamwe baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari bo bashinzwe kurngera ubuzima, ni urukozasoni ku bakora uyu mwuga; nk’uko bitangazwa na bamwe mu baganga.
Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu gihe impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’iyi ntara burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo ubuzima n’umutekano by’aba Barundi bahungira mu Rwanda bibashe kwitabwaho uko bikwiye.
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, bakwitwararika bakirinda amagambo mabi yakomeretsa abandi kandi bagafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye kugira ngo umutekano wo muri iki gihe cyo kwibuka udahungabana.
Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora Akarere ka Rwamagana yatorewe kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’aka karere mu matora yakozwe n’inteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatandatu, tariki 4 Mata 2015 i Rwamagana.
Mugabushaka Pierre Claver wayoboraga Umurenge wa Muyumbu na Mushindaji Gaharaba Fred wayoboraga Umurenge wa Musha, yo mu Karere ka Rwamagana, ntibakiri abayobozi b’iyi mirenge nyuma yo kwegurira rimwe tariki ya 2 Mata 2015 ku mpamvu ziswe “izabo bwite”.
Imiryango 100 y’abatishoboye bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yashyikirijwe inkunga y’ihene 100 zatanzwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Kibungo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, arasaba abaturage kurwanya umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside ku buryo atazabona aho amenera, ngo kuko ababikora baba bashyigikira umugambi w’abayiteguye.
Sositeye y’ubwishingizi ya Prime Insurance yafunguye ishami ryayo rishya mu mujyi wa Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ishami rije gufasha abaturage gushinganisha ibyabo no gukomeza kubashishikariza akamaro ko kugira ubwishingizi.