• Perezida wa PSF mu Karere ka Rwamagana, Murenzi Jean Baptiste (ibumoso) n

    Rwamagana: Intore z’Imbaturabukungu zahigiye kubaka gare

    Intore z’abacuruzi bo mu Karere ka Rwamagana bazwi nk’“Imbaturabukungu”, ku wa ku wa 04 Kamena 2015, bahigiye ubuyobozi bw’aka karere ko bagiye kugafasha kubaka gare y’imodoka igezweho mu Mujyi wa Rwamagana maze biha amezi atandatu gusa ngo babe batangiye imirimo.



  • Minisitiri Harerimana yasabye abapolisi bashya kubahiriza ubunyamwuga.

    Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 1148

    Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 1Kanama 2015, yungutse abapolisi bato 1148 barimo ab’igitsina gore 181, binjijwe muri uyu mwuga nyuma y’amahugurwa y’ibanze abinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda bari bamazemo amezi 7 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.



  • Iburasirazuba: Minisitiri Mugabo yasabye abayobozi kuba umusemburo w’ubumwe n’Ubunyarwanda

    Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, yari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na superefegitura byahujwe bigahinduka Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta kwirinda (…)



  • Abamotari b

    Rwamagana: Itorero GARUKUREBE ryakiriye impano y’imodoka ryagabiwe na Perezida Kagame

    Itorero “Garukurebe” ryo mu Karere ka Rwamagana ryakiranye ibyishimo impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ryari ryaremerewe na Perezida Paul Kagame, nk’inkunga yo kurifasha mu ngendo zo gusakaza umuco Nyarwanda hirya no hino.



  • Itorero Garukurebe ryishimiye iyi Qoaster ryahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Rwamagana: Bari mu birori byo kwakira imodoka Perezida Kagame yahaye itorero GARUKUREBE

    Iteroro garukurebe ryo mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015,ryaramukiye mu birori byo kwakira impano y’imodoko yo mu bwoko bwa Coaster bagabiwe na Perezida Kagame mu buryo bwo kuborohereza urugendo bajya mu bitaramo.



  • Aha CP James Ocaya yerekaga abayobozi ko Polisi z

    Rwamagana: Abapolisi b’u Rwanda n’aba Uganda barakarishya ubumenyi mu guhangana n’ibiza

    Abapolisi 30 barimo Abanyarwanda ndetse n’Abagande, kuva ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2015, bateraniye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu mahugurwa y’ iminsi ine agamije kongerera ubushobozi Polisi zombi mu bijyanye n’ubufatanye bwo kwitegura ndetse no guhangana n’ibiza.



  • Urubyiruko n

    Rwamagana: Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu kibutse Abatutsi bahiciwe muri Jenoside

    Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana cyibutse ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Niyo yari inshuro ya mbere cyibutse mu buryo bw’umwihariko abakozi b’iri vuriro n’abarwayi bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.



  • Inama y

    Rwamagana: Ubusinzi bwa “Kanyanga” buri ku isonga mu bihungabanya umutekano

    Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.



  • Abamurikabikorwa batandukanye basobanurira abaturege akamaro ko gukoresha ingufu ziva ku zuba.

    Rwamagana: Hatangiye imurikagurisha ry’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba

    Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.



  • Umuyobozi w

    Rwamagana: Abakuru b’imidugudu ngo bamenye agaciro k’imihigo akarere katera imbere

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko mu gihe abakuru b’imidugudu 474 igize aka karere baba inyangamugayo kandi bakumva neza agaciro k’imihigo n’uburyo ikorwamo, ngo byatuma akarere gatera imbere bidasubirwaho.



  • Abasilamu bo mu Karere ka Rwamagana na bo basabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

    Rwamagana: Abayisilamu biyongeye ku bifuza ko Perezida Kagame yakwiyamamaza muri 2017

    Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 201, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.



  • Aha, barebaga filimi ngufi yerekana amahirwe ari mu Ntara y

    Iburasirazuba: Abashoramari bo muri Turukiya babonye aho gushora amafaranga

    Abashoramari umunani bo mu Ntara ya Manisa yo muri Turukiya bishimiye iterambere n’amahirwe mu ishoramari bigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi ngo ku buryo byabahaye icyizere cyo kuzahashora imari yabo.



  • Perezida Kagame mu birori byo gusoza amasomo y

    Perezida Kagame yasabye abapolisi kubaka ubuhanga bujyana n’ikinyabupfura

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abagize urwego rwa Polisi kubaka ubushobozi mu bumenyi bufasha Polisi kurinda umutekano w’abaturage ariko muri byose bakora bakarangwa n’ikinyabupfura ngo kuko imbaraga zose n’ubushobozi baba bafite, nta cyo byabamarira batagira ikinyabupfura.



  • Aba Officer Cadets 462 bategereje kwinjizwa mu ba Ofisiye ba Polisi y

    Polisi y’u Rwanda yungutse aba-Ofisiye 462

    Polisi y’u Rwanda, ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2015, igiye kunguka aba-Ofisiye bato 462, barimo ab’igitsina gore 51, basoje amahugurwa abinjiza mu cyiciro cy’aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda (Officer Cadets) bari bamazemo igihe gisaga umwaka mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.



  • Isahani y

    Kigabiro: Mu mukwabu wo kurwanya umwanda muri resitora, hafashwe ababaga ingurube idapimye

    Mu mukwabu wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 6 na 7 Gicurasi 2015; hataruwe abantu babagaga ingurube itapimwe n’umuganga w’amatungo ndetse hamenwa litiro 425 z’inzoga zitemewe, ibi byose ngo bikaba byashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bari kubifata.



  • Rwamagana: Umugabo yishe undi amukubise ifuni mu mutwe

    Umugabo witwa Musemakweli Théoneste yishe umusore witwa Riberakurora Ramazani w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Bacyora, Akagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana amukubise ifuni mu mutwe, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 04 Gicurasi 2015.



  • Abafite ubumuga b

    Rwamagana: Kumugara ntibivuga kudakora -Abamugaye

    Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana bibumbiye muri Koperative “Abishyize hamwe” basana inkweto bagakora n’ibindi bikorwa by’ubukorikori, batangaza ko gutinyuka bagahanga umurimo byatumye babasha kwibeshaho neza mu miryango yabo ndetse bagahamya ko umuntu ufite ubumuga na we ashobora gukora imirimo imuteza imbere.



  • IGP Gasana yibukije abagenzacyaha ko bagomba guhora bihugura.

    Rwamagana: Abagenzacyaha basabwe guhangana n’ibyaha bikorwa mu ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.



  • Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Bitare bya Rutonde mu Karere ka Rwamagana.

    Rwamagana: Ubutegetsi bubi ngo ni bwo bwatumye Jenoside ishoboka

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ubutegetsi bubi bwayiteguye ari na bwo bwatumye ishoboka kandi igakoranwa ubukana, ngo kuko abaturage bari basanzwe babanye neza kandi hamwe na hamwe bari bagerageje kuyirwanya.



  • Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rutonde.

    Uwagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yaraswa akabigwamo –IGP Gasana

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, aravuga ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushaka kurusubiza mu icuraburindi rya Jenoside azabigwamo, kuko u Rwanda rutazihanganira ushaka gusenya ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho biyushye akuya.



  • Abaturage mu guhshyingura imibiri 5 y

    Uwibwira ko Jenoside yagaruka arata umwanya–Depite Mukayuhi

    Depite Mukayuhi Rwaka Constance arasaba abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guhinduka bakabana n’abandi mu mahoro n’ubwiyunge kandi akerurira n’abanze kubireka ko barimo guta umwanya bibeshya kuko Jenoside idashobora kongera kubaho ukundi mu Rwanda.



  • Umuyobozi wungirije w

    Rwamagana: Abaganga batewe ipfunwe na bagenzi babo bakoze Jenoside

    Kuba abaganga bamwe baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari bo bashinzwe kurngera ubuzima, ni urukozasoni ku bakora uyu mwuga; nk’uko bitangazwa na bamwe mu baganga.



  • Nabahire Anastase asaba ababyeyi gutoza abana babo ubupfura bakiri bato.

    Dukwiye gutoza abana ubupfura –Nabahire

    Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.



  • Izi ni zimwe mu mpunzi z

    Iburasirazuba: Inzego zose zirasabwa kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi

    Mu gihe impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’iyi ntara burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo ubuzima n’umutekano by’aba Barundi bahungira mu Rwanda bibashe kwitabwaho uko bikwiye.



  • Inama yaguye y

    Iburasirazuba: Abaturage barasabwa kurwanya amagambo mabi mu gihe cyo kwibuka

    Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, bakwitwararika bakirinda amagambo mabi yakomeretsa abandi kandi bagafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye kugira ngo umutekano wo muri iki gihe cyo kwibuka udahungabana.



  • Uwizeyimana Abdoul Kalim (uhagaze) ni we watorewe gukurira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana.

    Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye Umuyobozi mushya

    Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora Akarere ka Rwamagana yatorewe kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’aka karere mu matora yakozwe n’inteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatandatu, tariki 4 Mata 2015 i Rwamagana.



  • Rwamagana: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 2 beguriye rimwe

    Mugabushaka Pierre Claver wayoboraga Umurenge wa Muyumbu na Mushindaji Gaharaba Fred wayoboraga Umurenge wa Musha, yo mu Karere ka Rwamagana, ntibakiri abayobozi b’iyi mirenge nyuma yo kwegurira rimwe tariki ya 2 Mata 2015 ku mpamvu ziswe “izabo bwite”.



  • Uwatomboraga ihene, yahitaga ajya kureba inomero y

    Rwamagana: Itorero ry’Abangilikani ryatanze ihene 100 ku miryango itishoboye

    Imiryango 100 y’abatishoboye bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yashyikirijwe inkunga y’ihene 100 zatanzwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Kibungo.



  • Perezida w

    Abahakana bakanapfobya Jenoside ntibakwiriye kubona aho bamenera –Mukabalisa

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, arasaba abaturage kurwanya umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside ku buryo atazabona aho amenera, ngo kuko ababikora baba bashyigikira umugambi w’abayiteguye.



  • Ishami rishya rya Prime rije gufasha abaturage kwegerana n

    Rwamagana: Abaturage begerejwe ishami rya Prime Insurance

    Sositeye y’ubwishingizi ya Prime Insurance yafunguye ishami ryayo rishya mu mujyi wa Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ishami rije gufasha abaturage gushinganisha ibyabo no gukomeza kubashishikariza akamaro ko kugira ubwishingizi.



Izindi nkuru: