Polisi y’u Rwanda yungutse aba-Ofisiye 462
Polisi y’u Rwanda, ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2015, igiye kunguka aba-Ofisiye bato 462, barimo ab’igitsina gore 51, basoje amahugurwa abinjiza mu cyiciro cy’aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda (Officer Cadets) bari bamazemo igihe gisaga umwaka mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Aba bapolisi bagize icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa y’aba-Ofisiye Cadets, cyatangiye tariki 21 Mata 2014 kigizwe n’abanyeshuri 475, barimo abari basanzwe ari abapolisi 65 ndetse n’abasivili 410 bakiriwe basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Muri aba banyeshuri basoje, 7 muri bo ni abapilote b’indege.

Mu gihe bari bamaze muri aya muhugurwa, aba ba-Ofisiye babonye ubumenyi buzabafasha kunoza ubunyamwuga bw’igipolisi, ndetse n’andi masomo ajyanye n’ubuzima busanzwe bw’igihugu.
By’umwihariko, aba bapolisi bacengeye amasomo ajyanye n’ubuyobozi, inshingano za Polisi, ibijyanye n’umutekano w’igihugu, gukumira ibyaha, amategeko, umutekano wo mu muhanda, gukumira no kurwanya ibiza, ikoranabuhanga mu itumanaho, kubungabunga amahoro, indangagaciro za gipolisi, imyitozo ngororamubiri, ibijyanye n’uburinganire ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Iki cyiciro cya karindwi cy’amahugurwa y’aba- “Officer Cadets” ni icya kabiri gikorewe mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari kuko ibyiciro bitanu byabanje, byaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we ubwe uza gusoza ku mugaragaro iki cyiciro cy’aya mahugurwa, akaba ari na we uza kwinjiza aba ba “Officer Cadets” mu cyiciro cy’Aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).
Turacyakomeza kubakurikiranira iyi nkuru, mu kanya turabagezaho inkuru irambuye….
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho? nge nagira ngo mbaze igihe bazongera kwandikira abashaka kujya officer cadets muri polisi y’uRwanda.
Murakoze
Nonese abarangije ayisumbuye basazwe araba police policeyabafasha iki? kugirango nabobabe aba ofisiye
Nonese abarangije ayisumbuye basazwe araba police policeyabafasha iki? kugirango nabobabe aba ofisiye
nibyiza ko ibitsina byombi bigira uruhare mukubungabunga umutekano w,igihugu
well come to the RNP