Bamwe mu bashobora kuyoborana na Shema Fabrice uziyamamariza kuyobora FERWAFA

Mu gihe Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bamwe mu bo bashobora kuzakora barimo Richard na Gasarabwe basanganywe imyanya muri FERWAFA.

Uhereye i Bumoso: Gasarabwe Claudine, Mugisha Richard, Niyitanga Desire na Hakizimana Louis
Uhereye i Bumoso: Gasarabwe Claudine, Mugisha Richard, Niyitanga Desire na Hakizimana Louis

Nk’uko amategeko abiteganya, aho avuga ko uwiyamamariza kuyobora FERWAFA yizanira abo bazakorana, amakuru Kigali Today yizeye ahamya ko Shema Fabrice natorerwa kuyobora iri shyirahamwe azakorana n’abarimo Madamu Gasarabwe Claudine usanzwe ari Komiseri ushinzwe amategeko muri Komite izasimburwa yari iyobowe Munyantwali Alphonse, ariko kuri ubu uzaba ari Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.

Uretse Gasarabwe Claudine kandi, mu bazakorana na Shema Fabrice harimo Mugisha Richard usanzwe ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, uyu ukaba ari nawo mwanya azakomeza kubaho muri iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda m gihe kingana n’imyaka ine.

Kuri uru rutonde kandi hariho Niyitanga Desire usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC uzaba akuriye Komisiyo Ishinzwe amarushanwa mu gihe Hakizimana Louis azaba akuriye Komisiyo Ishinzwe imisifurire n’ubundi ayobora kuri ubu.

Komite izatorwa, izayoborwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2029 muri manda y’imyaka ine.

Shema Fabrice yiyamamarije kuba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda
Shema Fabrice yiyamamarije kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda
Gasarabwe Claudine azabera Shema Fabrice Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n'Ubutegetsi
Gasarabwe Claudine azabera Shema Fabrice Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi
Mugisha Richard azaba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu gihe Shema Fabrice yatorerwa kuyobora FERWAFA
Mugisha Richard azaba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu gihe Shema Fabrice yatorerwa kuyobora FERWAFA
Niyitanga Desire usanzwe ari Perezida wa Gicumbi FC azaba Komiseri ushinzwe amarushanwa
Niyitanga Desire usanzwe ari Perezida wa Gicumbi FC azaba Komiseri ushinzwe amarushanwa
Hakizimana Louis azaba Komiseri ushinzwe imisifurire muri Komite Nyobozi ya Shema Fabrice
Hakizimana Louis azaba Komiseri ushinzwe imisifurire muri Komite Nyobozi ya Shema Fabrice

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka