Rwamagana: Kumugara ntibivuga kudakora -Abamugaye
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana bibumbiye muri Koperative “Abishyize hamwe” basana inkweto bagakora n’ibindi bikorwa by’ubukorikori, batangaza ko gutinyuka bagahanga umurimo byatumye babasha kwibeshaho neza mu miryango yabo ndetse bagahamya ko umuntu ufite ubumuga na we ashobora gukora imirimo imuteza imbere.
Perezida w’iyi Koperative, Majyambere Gilbert w’imyaka 38, afite ubumuga bw’amaguru yatewe n’indwara y’imbasa ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko, ubu adoka inkweto muri iyi koperative.
Ahamya ko abantu bafite ubumuga na bo bafite ubushobozi bwo gukora kandi ngo mu gihe babishyizemo imbaraga bashobora kwigeza ku bikorwa by’iterambere bihindura imibereho yabo.
Majyambere avuga ko kugira ubumuga bidakwiriye kuba urwitwazo rwo gusabiriza nk’uko bamwe na bamwe babigenza, ahubwo kuri we ngo gusabiriza ni ingeso ikwiriye gucika.
Karemera Sylvestre ufite ubumuga bw’amaguru, yifashishije imashini, abasha guconga inkweto yacitse umupira kugira ngo yongere itungane igende neza idahengamye, ndetse agakora n’ibindi bikorwa byo gusana inkweto, amasakoshi, ibikapu n’imipira yo gukina.
Kuri we na bagenzi be, ngo uyu mwuga watumye bigeza kuri byinshi birimo kubaka amacumbi, gutunga imiryango yabo ndetse no gukuramo amafaranga bashora mu yindi mishinga nk’ubuhinzi n’ubworozi.
Sebahutu Athanase ufite ubumuga bw’amaguru kuva mu mwaka wa 1994, na we amaze imyaka 18 akora ubucuzi bw’imfunguzo kandi ngo uyu mwuga watumye yigeza ku iterambere ku buryo yabashije gushaka umugore, yubaka inzu, agura amasambu abiri ndetse n’ihene eshatu. Ubu ngo yibeshejeho n’umuryango we adasabirije.
Abagize Koperative “Abishyize hamwe” bashishikariza abandi bantu bafite ubumuga guharanira gukora kandi bakanenga bikomeye abafite ubumuga bakunda gusabiriza, ngo kuko kuba umuntu afite ubumuga bitamubuza kugira imirimo akora yamuteza imbere.
Kuva muri 2004, abantu 10 bafite ubumuga batangiye gukora nka Koperative “Abishyize hamwe”, ku gishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ubu ngo igeze ku mutungo usaga miliyoni 2 kandi abayigize bariyongereye, ndetse bayungukiyemo byinshi birimo kubona akazi gahoraho gatuma babona amafaranga bakemuza ibibazo byo mu buzima busanzwe badateze amaboko.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yego bana b’u RWANDA!
aba bamugaye bakomeze babere bagenzi babo urugero rwiza aho kwirirwa basabiriza ku muhanda