Rwamagana: Abapolisi b’u Rwanda n’aba Uganda barakarishya ubumenyi mu guhangana n’ibiza
Abapolisi 30 barimo Abanyarwanda ndetse n’Abagande, kuva ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2015, bateraniye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu mahugurwa y’ iminsi ine agamije kongerera ubushobozi Polisi zombi mu bijyanye n’ubufatanye bwo kwitegura ndetse no guhangana n’ibiza.
Aya mahugurwa yiswe “SAVE LIFE” ahuje Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, kugira ngo hanozwe imikoranire no guhuza ubushobozi mu rwego rwo guhora biteguye icyateza ibiza no guhangana na byo mu buryo budatinze.

Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’ibiza, Mukantabana Seraphine, wafunguye aya mahugurwa kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015, yasabye aba bapolisi kubaka ubufatanye bukomeye kugira ngo bashobore guhangana n’ikibazo cy’ibiza gikomeje guhungabanya no gutwara ubuzima bw’abatari bake.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko ikibazo cy’ibiza cyangwa se ingorane zihitana ubuzima bw’abantu kirenga imbibi z’igihugu kimwe, maze asaba abapolisi bahabwa izi nyigisho kunoza ubufatanye kugira ngo bagire imbaraga zo guhangana n’ibiza bihitana ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko ibiza bihungabanya abaturage bitagomba guhora byisubiramo ahubwo ko kubikumira no kubirwanya bigomba kuba ihame.
Yagize ati “Ni itegeko ko imbaraga zacu zishyirwa hamwe kugira ngo tubone uburyo buhamye, ubushobozi n’ingamba zo kwisuzuma uko twiteguye guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage bacu”.

CP James Ocaya, waturutse mu gihugu cya Uganda, avuga ko abantu badakwiriye gufata ikibazo cy’ibiza nk’igiterwa n’imihindagurikire y’ibihe gusa, ahubwo ko ari ibintu byose bihungabanya uburenganzira bwa muntu; kandi ibyinshi bikorwa n’abantu.
Ku bw’ibyo, ngo hakenewe ko Polisi ihuza imbaraga n’ubushobozi kugira ngo isubirize igihe ikibazo kijyanye n’ibiza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Celestin Twahirwa, avuga ko gusangira ubunararibonye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda byongera ingufu zo guhangana n’ibiza ku buryo ikibazo cyose gishobora kuvuka ku muhora wa ruguru, cyahita kibonerwa igisubizo bidatinze.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri iki kinyeja ibyaha byinshi bisigaye biba byambuka imipaka kuburyo bisigaye bisaba ko polisi z’ ibihugu bitanduka zikorana mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuba polisi z’ u rwanda