Rwamagana: Itorero GARUKUREBE ryakiriye impano y’imodoka ryagabiwe na Perezida Kagame
Itorero “Garukurebe” ryo mu Karere ka Rwamagana ryakiranye ibyishimo impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ryari ryaremerewe na Perezida Paul Kagame, nk’inkunga yo kurifasha mu ngendo zo gusakaza umuco Nyarwanda hirya no hino.
Mu muhango wo kuyakira wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 29/5/2015, byari ibyishimo bikomeye mu mujyi wa Rwamagana kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Itorero Garukurebe rizwiho ubuhanga mu muco Nyarwanda, riri ku gicumbi cyaryo mu Buganza bwa Rwamagana, ryari rishagawe n’abaturage benshi bo muri uyu mujyi n’abatwara abagenzi kuri moto, mu mutambagiro w’ibyishimo wari ugaragiye imodoka nshya iri torero ryagabiwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nyuma y’uko ryari ryamugaragarije ko rifite imbogamizi yo kutagira inyoroshyangendo.
Minisititiri muri Perezidanse, Tugireyezu Venantie, washyikirije iyi modoka Garukurebe mu izina rya Perezida Kagame, yabasabye gukomeza kwimakaza umuco Nyarwanda bawuhererekanya no mu bakiri bato kandi abasaba ko iyi modoka bayibyaza umusaruro mu iterambere rifatika, bityo bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kwivana mu bukene.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Garukurebe, Mukampunga Janviere, yashimiye Perezida Kagame ko ari “Umubyeyi mwiza ukenura abana”, kuko ngo abakemuriye ikibazo cy’ingutu bari bafite.
Kuri Garukurebe, ngo ni umunani ukomeye baremewe n’umubyeyi Kagame kandi ngo na bo ntibazatatira iki gihango kuko bazayikoresha neza igatanga umusaruro bazamugaragariza mu ruhame.

Mu mwaka wa 2003, ubwo Perezida Kagame yasuraga iyahoze ari Intara ya Kibungo, Itorero Garukurebe, mu nganzo gakondo y’umuco nyarwanda, ryasusurukije ibirori mu buryo bw’akataraboneka, ku buryo byashimishije umukuru w’igihugu ndetse n’imbaga y’abaturage yari yaje kumwakira.
Icyo gihe, uwari Perefe wa Kibungo, Amb. James Kimonyo, yagejeje kuri Perezida wa Repubulika icyifuzo cy’Itorero Garukurebe cy’uko rikeneye inyoroshyangendo, maze Perezida Kagame asubiza atazuyaje ko azayibagenera.

Mu kwakira iyi modoka, abagize Garukurebe n’abaturage rusange ba Rwamagana, bateraga hejuru n’akanyamuneza barata Kagame ko imvugo ye ari yo ngiro, ndetse iri torero rikaba ryashyikirije Minisitiri Tugireyezu inyandiko zo kubajyanira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, zisaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa, kugira ngo ivaneho inzitizi, maze bazashobore kongera gutora Perezida Paul Kagame.

Itorero Garukurebe ryashinzwe mu mwaka wa 1982. Kugeza ubu rigizwe n’ibyiciro bitatu birimo abana bakiri bato, icy’urubyiruko ndetse n’abakuze barimo abakecuru n’abasaza. Abanyamuryango baryo bose barimo n’ab’icyubahiro bagera ku 101.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame uri umubyeyi wacu turagushyigikiye