Rwamagana: Hatangiye imurikagurisha ry’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba
Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Iri murikagurisha ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gutanga ingufu (REG) ndetse n’Umuryango w’Abaholandi utsura Amajyambere (SNV), rigamije gukangurira abaturage b’aka karere gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba kugira ngo zunganire amashanyarazi asanzwe kuko kugeza ubu u Rwanda ngo rufite agera kuri 23% by’akenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko umubare munini w’abaturage b’aka karere utarabasha kubona amashanyarazi asanzwe, bityo ngo imurikagurisha nk’iri ni amahirwe ku baturage bashobora kwitabira gukoresha imirasire y’izuba.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ingufu z’Amashanyarazi Zivugururwa mu Muryango w’Abaholandi utsura Amajyambere (SNV/Ishami ry’u Rwanda), Jaime Sologuren, ashishikariza abaturage n’abacuruzi gushora imari yabo mu mashanyarazi akoresha izuba kuko iyo umuntu amaze kuyageza mu nzu ye, atangira kuyakoresha bitamusabye ikindi kiguzi na kimwe.

Nsekanabo Joseph, umuturage wo mu Murenge wa Munyaga umaze amezi atanu akoresha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba avuga ko nyuma yo kubona ubwo buryo byamukijije imvune zo gukoresha peteroli yari asangiye na bagenzi be batuye muri uyu murenge utarageramo amashanyarazi asanzwe.
Abamurikabikorwa batandukanye bitabiriye iri murikagurisha bafite ibikoresho by’ingufu zituruka ku zuba bigurwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 kugeza mu bihumbi 800; bigenda birushanwa hakurikijwe ubushobozi bwabyo.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, abaturage bibumbiye mu makoperative, bemererwa guhabwa bene ibyo bikoresho ku mwenda ushobora kwishyurwa kugeza ku myaka 3.
U Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke uburyo bworoshye bwageza ingufu z’amashanyarazi ku baturage hadategerejwe uburyo busanzwe, kuko kugeza ubu, budashobora guhaza Abanyarwanda.


Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza turabakeneye imuhanga umurenge wa kibangu ntamuriro tugira murakoze
nibyiza kubanyarwanda