Rwamagana: Abakuru b’imidugudu ngo bamenye agaciro k’imihigo akarere katera imbere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko mu gihe abakuru b’imidugudu 474 igize aka karere baba inyangamugayo kandi bakumva neza agaciro k’imihigo n’uburyo ikorwamo, ngo byatuma akarere gatera imbere bidasubirwaho.

Byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, kuri uyu 18 Gicurasi 2015 ubwo yari mu nama n’abakuru b’imidugudu yose y’ako karere, hagamijwe kubereka uruhare n’imbaraga bafite mu gushyira mu bikorwa imihigo kuko ari bo babana n’abaturage umunsi ku munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Uwizeyima Abdoul Kalim, (hagati) asaba abakuru b'imidugudu kumenya uruhare rwabo mu kwihutisha imihigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyima Abdoul Kalim, (hagati) asaba abakuru b’imidugudu kumenya uruhare rwabo mu kwihutisha imihigo.

Uwizeyimana avuga ko igihe kigeze kugira ngo abakuru b’imidugudu bagire amakuru ahagije ku mihigo n’uburyo ishyirwa mu bikorwa ngo kuko bayigize iyabo kandi bakagirana ubunyangamugayo, bafasha kugeza amakuru y’ibikorwa ku baturage, bagakurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Nyirandegeya Ernestine, Umukuru w’Umudugudu wa Mpinga mu Kagari ka Mwurire mu Murenge wa Mwurire, ahamya ko abakuru b’imidugudu bafite ubushobozi bwo kwegera abaturage bakabagezaho amakuru yo gushyira mu bikorwa imihigo kandi ngo bakaba babikora; igikurikiyeho kikaba ari ukongeramo imbaraga.

Munyampundu Jean Bosco, uyobora Umudugudu wa Kiruruma mu Kagari ka Rweri mu Murenge wa Gahengeri, na we avuga ko bumva neza uruhare rwabo rwo kuba intangarugero ku baturage babereye “ijisho”, kandi ngo imikorere nk’iyo yatumye habaho impinduka nziza mu iterambere ry’abaturage.

Abakuru b'imidugudu ngo bimakaje ubunyangamugayo kandi bakageza amakuru ku baturage imihigo yagerwaho neza.
Abakuru b’imidugudu ngo bimakaje ubunyangamugayo kandi bakageza amakuru ku baturage imihigo yagerwaho neza.

Muri iyi nama, abakuru b’imidugudu bibukijwe ko bagomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ndetse bahabwa n’ikiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gahunda bemeza ko yafashije abaturage bo hirya no hino kurenga amacakubiri no kwibona mu ndorerwamo z’amoko, ahubwo bose bagahurira ku isoko basangiye y’Ubunyarwanda.

Akarere ka Rwamagana karakangurira abakuru b’imidugudu guhagurukira imihigo, mu gihe umwaka w’imihigo wa 2014-2015, ubura ukwezi kumwe ukarangira.

Mu mwaka ushize wa 2013-2014, Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 29 ubanziriza uwa nyuma wa 30 mu mihigo y’uturere tw’u Rwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi buhera hasi bukegera abaturage bukabereka imihigo ndetse n’akamaro ibafitiye bityo ibisabwa bakabikora ntacyo bishisha bigatanga n’umusaruro ufatika mu gihugu, nguko uko akarere kesa imihigo

gumusiriza yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka