Uwibwira ko Jenoside yagaruka arata umwanya–Depite Mukayuhi

Depite Mukayuhi Rwaka Constance arasaba abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside guhinduka bakabana n’abandi mu mahoro n’ubwiyunge kandi akerurira n’abanze kubireka ko barimo guta umwanya bibeshya kuko Jenoside idashobora kongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Yabivugiye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ku wa 15 Mata 2015, ubwo yifatanyaga n’abaturage kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri 5 y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abaturage mu guhshyingura imibiri 5 y'abatutsi bishwe muri Jenoside.
Abaturage mu guhshyingura imibiri 5 y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Muri uyu murenge, ngo abarokotse Jenoside ntibaheranwe n’agahinda ahubwo bagerageje kwiyubaka no gusigasira imibanire myiza na bagenzi babo cyakora ngo haracyari abaturage batagaragaza ukuri kuri Jenoside yahakorewe ndetse ngo banagaragaze ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Depite Mukayuhi yasabye abaturage bakinangiye ko bakwiriye guhindukira rimwe kugira ngo barwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo ahazaza h’u Rwanda hazabe beza kandi imiryango yirinde kuraga abana ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ibigishe kubana neza.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance (hagati) yavuze ko uwibwira ko Jenoside yasubira aba ata umwanya kuko bidashoboka.
Depite Mukayuhi Rwaka Constance (hagati) yavuze ko uwibwira ko Jenoside yasubira aba ata umwanya kuko bidashoboka.

Nk’uko byagarutsweho mu buhamya, ngo abatutsi biciwe i Gishari mu gihe cya Jenoside ni abari baturutse impande zitandukanye bahungiye ku biro by’iyahoze ari Komini Muhazi (ubu ni ibiro by’Umurenge wa Gishari), bizezwa kurindwa n’ubutegetsi nyamara ngo abasirikare ba Leta yariho bashinze imbunda nini ku musozi wa Nsinda maze batangira kubarasaho ku buryo ngo benshi mu bashyinguye mu rwibutso rwa Gishari ari abiciwe kuri Komini Muhazi.

Abagerageje guhunga bahava ngo na bo bagiye bicirwa mu nzira ku buryo ari bo bagize umubare munini w’imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda, na rwo ruri muri uyu murenge.

Mbere yo kugera ku Rwibutso rwaJjenoside rwa Gishari, ahashyinguwe imibiri 5 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yiyongera ku yindi 942 yari isanzwe ishyinguyemo, ndetse hakaba habereye n’ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage b’Umurenge wa Gishari babanje kujya kunamira imibiri igera ku 5792 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda na rwo ruri muri uyu murenge wa Gishari.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka