Kera mu nda hari kure, none Twitter yaradutwaye itugezayo

Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘mu nda ni kure’, ndetse barongera bati ‘nta muzindutsi wa kare wigeze ashobora gutaha ku mutima, abandi nabo bise umwana wabo “Hishamunda”.

Iyo mvugo, n’izindi zose zisa na yo zishaka kuvuga ko mu Kinyarwanda, mu Rwanda cyangwa mu muco nyarwanda, bavuga baziga, bakitonda, bakavuga iby’ingenzi, ntibahubuke, ntibafate ibyo babonye byose ngo bahite babisuka hanze.

Abajya mu ikanisa, mu misa cyangwa mu materaniro yo ku cyumweru, bo banongeraho ko hari ijambo rigira riti “mbere yo kuvuga, jya ubanza ukarage ururimi karindwi mu kanwa”. Ibi nabyo ntaho bitaniye na wa muco wo kubanza gucenshura, gushungura, kurobanura, mbere yo kuvuga.

Muri ubu buryo ubwo ari bwo bwose, abanyarwanda babishoboye, batabitewe n’inzika y’uburyarya ituma “bashenjagira bashira”, ahubwo baceceka bakavuga icy’ingenzi bagamije kurinda imvururu n’umwiryane, ni bo bita imfura.

Abanyarwanda bavuga ko umuntu ugira ubuntu, agatabara ababikeneye, udahubuka, udakoresha imvugo isitaza, udasuka umujinya ku bantu, udasubiza nabi n’aho yaba abwiwe nabi, ari imfura y’i Rwanda. Ibi kandi byoroswagaho umuco wo kugira ibanga, no kudasamara.

Ubu rero ibintu byarahindutse. Imbuga nkoranyambaga zirangajwe imbere na X, iyi tumenyereye nka Twitter, zisigaye zidutwaraaa, no mu nda ngo ba!

Mu nda bavuga si mu gifu, ni mu mutima. Imbugankoranyambaga zisigaye zitunga igitoroshi kinini mu ndiba y’umutima, tugasoma amakuru yose, umuntu tukamubona ubwambure.

Izi mbuga, ziraduha ubuzima bw’umunsi bw’abiyemeje kwishyira ku karubanda, kuko bavuga byose guhera ku miryamire, ku mibyukire, ndetse n’ibyo birirwamo byose, ari bo, ndetse n’abana babo bagikeneye kurindwa, kubungwabungwa no guhabwa uburenganzira bwo kudashyirwa ku karubanda.

Ariko abantu ntibatwereka mu gikoni gusa, ntitubabona bari ku meza cyangwa basohokanye n’abana babo gusa, ahubwo bishyira hanze, bakatwereka akamero kabo, dore ko ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

Nk’ubu mu minsi ishize, umugabo umwe w’umunyamategeko ariko utemewe mu rugaga nyarwanda rw’aba Avoka, yateruye ikiganiro kitavuzweho rumwe, maze buri wese asubiza icyo amutekerezaho, nuko na we akora mu nganzo, bimwe abo mu gihe cyanjye bita “mpangara nguhangare”. Mpangara nguhangare ni umutwe w’agatabo k’ibitutsi kanditswe n’umuyobozi mu nzego z’ibanze mu myaka yatambutse. Uyu munyamategeko uzwi cyane kuri X rero, yarabatutse arabasiba, arabahindanya.

Iyo nkuru yaje gukurikirwa n’indi y’umwari nawe werekanye ifoto y’uwo bashakanye, na we abantu bamubwira icyo bamutekerezaho, dore ko X ikigiyeho cyose kihuta kubona feedback, nuko nawe ararakara, abacyaha ashyizemo imbaraga.

Si rimwe si kabiri, imbuga nkoranyambaga zitwereka uko abantu bahagaze mu marangamutima yabo n’icyo bakora uramutse utemeranyije nabo-Kimwe muri byo, nuko bagushira isoni, bakagutuka, bakakwandagaza.

Ku mbuga nkornayambaga, niho umenyera umutima w’abantu bemera ibitekerezo by’abandi, n’abahita bagusukaho uburakari bwose iyo ushatse gutanga igitecyezo gitandukanye n’icyabo.

Yewe, unitonze, ushobora kuhabona abafite umuco wo kubaha abantu n’ababona abantu bose kimwe, baba abakuru, baba abato n’abo bangana, ndetse ntibatinye n’abayobozi cyangwa abandi bantu ubusanzwe bubahwa na bose.

Ubu muri iyi minsi ndetse, bitewe n’ibyo abantu bamwe na bamwe baba bamenyereye gushyiraho, hari n’aho ushobora gusobanukirwa uti “uyu arakoreshwa, uyu arashaka amaramuko, afite abaterankunga akorera, ariko baramutse badahari mu buzima busanzwe yaba yitwaye ku bundi buryo.”

Ku mbugankoranyambaga haba kumena ibanga kwinshi, ku buryo abantu basangira, cyangwa se bakaryamana, umwe yanyerera gato akababaza undi, cyangwa agakora ikintu batumvikanyeho, mugenzi we ahita azana amafoto y’ubwambure bwa bombi, ati “dore nimurebe! Uriya nawe aravuga kandi dore ibyo twakoranye.”

Nk’aho ibyo bidahagije kuba ikintu cyo gusekwa, bombi bahita batangira urubuga rushya, umwe ku ruhande rwe agakomeza akavuga mugenzi we bukira bugacya, undi nawe agakomeza, ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga inkuru zikayikwedura ikamara iminsi, aho umwe avuga mugenzi we ahereye mu buto bwe, kugeza ku munsi bahuriyeho, ndetse na nyuma.

Hari uwakwibwira aka ya mvugo igira iti “mwumve ibyo mvuga, ntimurebe ibyo nkora”, ariko ahari umwotsi haba hari n’umuriro, ahari ihene haba hari ikiziriko.”

Umuntu utuka abandi ku mbuga nkoranyambaga, nababwira ko ari umunya ngeso nziza, muzabanze mubigenzure neza. Umuntu ugera aho akoronga abantu mu ruhame, ibyo murabyumva mute?

Ahari, hari abibwira ko abantu bamwe baba bakwiye gutukwa, kubera imyifatire yabo ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa kubera uko bazwi, nuko bakwandika ibi cyangwa biriya, bakabashoka. Ibyo na byo si umuco.

Yewe! Umunyarwanda yagize ati “akuzuye umutima gasesekara ku munwa”, ariko ubu akuzuye umutima gasigaye gasesekara kuri twitter!

Icyakora, na none, akarenze Twitter, nako umunwa, karushya ihamagara. Ni ngombwa kuzirikana ko bimwe mu byo twandika bishyirwa mu bubiko (stock) bw’intwaro zizaturwanya twigiye imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka