Perezida Kagame yasabye abapolisi kubaka ubuhanga bujyana n’ikinyabupfura
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abagize urwego rwa Polisi kubaka ubushobozi mu bumenyi bufasha Polisi kurinda umutekano w’abaturage ariko muri byose bakora bakarangwa n’ikinyabupfura ngo kuko imbaraga zose n’ubushobozi baba bafite, nta cyo byabamarira batagira ikinyabupfura.
Perezida Kagame amaze kubivugira i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2015, yasozaga amasomo y’icyiciro cya 7 cy’amahugurwa yinjiza abapolisi 462 mu cyiciro cy’aba-Ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda bari bamazemo umwaka mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Amaze gutanga ipeti rya “Assistant Inspector of Police” ku bapolisi 462 ndetse no kwakira indahiro yabo ibinjiza mu ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda, Perezida Kagame yababwiye ko nyuma y’amahugurwa bari barimo, ubu ari bwo akazi kajyanye n’umutekeno gatangiye kandi abasaba ko imirimo bazakora igomba gushingirwaho icyizere n’Abanyarwanda, ku buryo bizera umutekano kandi bikaba impamo.
Perezida Kagame yibukije aba bapolisi ko muri iki gihe, higanje ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga maze agaragaza ko abapolisi b’u Rwanda bakwiriye kugira ubumenyi buhagije n’ubundi bushobozi bwo guhangana na byo.

Perezida Kagame yongeye gusaba aba bapolisi kurangwa n’ikinyabupfura mu mirimo yabo ya buri munsi ngo kuko ari wo musingi w’ibyo bazakora byose kandi ngo imbaraga baba bafite zose ariko batagira ikinyabupfura ngo ntacyo zishoboza kubagezaho.
Yagize ati “Usibye ibikoresho bihagije Polisi ikwiriye kubona, ubwabyo ntabwo byaba bihagije urwego nk’uru rwa Polisi y’igihugu cyacu rudafite discipline (ikinyabupfura). Hagomba amahugurwa, hagomba ubumenyi, hagomba ibikoresho ariko byose bishingira kuri discipline y’urwego nk’uru kugira ngo icyizere Abanyarwanda bagirira amategeko y’igihugu ko abarinda; gishoboke.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare igira mu kubungabunga umutekano, haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho yoherezwa mu butumwa bw’amahoro, ndetse ashimira ibihugu by’amahanga bikomeje gufasha u Rwanda kongera ubushobozi bw’uru rwego.

Aba bapolisi bagize icyiciro cya karindwi cy’amahugurwa y’aba-Ofisiye “Cadets”, cyatangiye tariki 21Mata 2014 kigizwe n’abanyeshuri 475, barimo abari basanzwe ari abapolisi 65 ndetse n’abasivili 410 bakiriwe basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Muri aba banyeshuri basoje, 51 ni ab’igitsina gore, naho 7 bakaba abapilote b’indege.
Mu gihe bari bamaze mu mahugurwa, aba bapolisi ngo bacengewe n’amasomo ajyanye n’ubuyobozi, inshingano za Polisi, ibijyanye n’umutekano w’igihugu, gukumira ibyaha, amategeko, umutekano wo mu muhanda, gukumira no kurwanya ibiza, ikoranabuhanga mu itumanaho, kubungabunga amahoro, indangagaciro za gipolisi, imyitozo ngororamubiri, ibijyanye n’uburinganire ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.
Abagera kuri 13 mu bari batangiye aya mahugurwa ngo ntibabashije kuyasoza bitewe n’impamvu zitandukanye.
Andi mafoto:






Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe mbona igipolisi cyacu cyararangije kuba ikinyamwuga kandi ubona bigaragara mu mirimo yabo yaburi munsi, ariko nk’ uko Perezida wacu yongeye kubibutsa discipline (ikinyabupfura) ni kimwe kigomba gukomeza kubaranga kugirango barusheho gutanga umusaruro
akazi keza kuba babonye iri peti , tubifurije akazi keza ubunyamwuga bukomeze bubarange