Rwamagana: Ubusinzi bwa “Kanyanga” buri ku isonga mu bihungabanya umutekano

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko ikibazo cya Kanyanga cyiganje mu mirenge 4 ya Nzige, Karenge, Muyumbu na Rubona ku buryo ngo buri gihe hafatirwa inganda zikora iyo nzoga ifatwa nk’ikiyobobyabwenge mu Rwanda.

Inama y'Umutekano yaguye y'Akarere ka Rwamagana yiyemeje ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Inama y’Umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yiyemeje ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Uwizeyimana avuga ko ikibazo cya Kanyanga gitera ubusinzi budasanzwe na bwo bukaba intandaro y’urugomo, gukubita no gukomeretsa; ku buryo hafashwe umwanzuro w’uko inzego zigize inama y’umutekano zigomba guhagurukira iki kibazo vuba na bwangu.

Uretse ikibazo cya “Kanyanga”, Uwizeyimana yagaragaje ko nta handi hacitse igikuba mu bijyanye n’umutekano rusange w’Akarere ka Rwamagana.

Bamwe mu bayobozi n'ibirenge n'ab'utugari mu Karere ka Rwamagane mu nama y'ubutekano yaguye y'akarere.
Bamwe mu bayobozi n’ibirenge n’ab’utugari mu Karere ka Rwamagane mu nama y’ubutekano yaguye y’akarere.

Iyi nama y’umutekano yaguye yarimo abayobozi kuva ku rwego rw’akagari kugeza mu muyobozi w’akarere ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, yibanze kuri gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2014-2015 urimo gusozwa, abayobozi b’utugari bashishikarizwa kugaragaza uruhare rwabo kandi ikebura bamwe muri bo batubahiriza inshingano zabo uko bikwiriye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka